Ku ncuro ya 31 Croix Rouge Rwanda yibutse inaremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu rwego rwo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku ncuro ya 31 , tariki ya  25 Mata 2025, Croix-Rouge y’u Rwanda yatangije icyo gikorwa mu Murenge wa Nduba , i Gatunga itera inkunga imiryango 30 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi  ibaha  amafaranga n’ibikoresho by’ibanze bifite agaciro ka miliyoni 7.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye muri iki gikorwa, hashimangiwe ko kwimakaza Ubumuntu ari bwo shingiro ryo kubaka sosiyete itekanye, irangwa n’ubwuzuzanye n’ubwubahane.

Basabye Abanyarwanda bose gukomeza kwigira ku mateka, bakarangwa n’ibikorwa by’urukundo, ubufasha n’ubwitange ku bantu bose, cyane cyane abari mu bibazo.

Visi Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Uwamahoro Marie Josée, yavuze ko kwibuka Jenoside bikwiye kujyana no gusigasira ibyagezweho ndetse no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Kuri iyi nshuro rero ntitwakwirengagiza ko tugomba no gusigasira ibyagezweho, ariko tunirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, niyo mpamvu rero mfashe uyu mwanya mbashimira cyane, nashimira ko muzi agaciro k’igikorwa Croix Rouge yakoze, muzi agaciro k’ubuzima, muzi n’agaciro ko kubaho neza, twibuke twiyubaka.”

Umunyamabanga mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda, Karamaga Apollinaire, yashimye intambwe abarokotse bagezeho, asaba gukomeza kwimakaza ubumwe no guhangana n’abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Intambwe mumaze kugeraho ni nziza cyane turayibashimira, bitanga agaciro n’icyubahiro ku bacu twabuze, ubuyobozi bwa Croix Rouge bwishimiye kubashyigikira, dukwiye gushyigikira ubwumwe n’ubudaheranwa bwacu, tugahashya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ikindi dukwiye kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu cyacu uko bikwiriye, kugira ngo hatagira ubayobya.”

Perezida wa IBUKA mu murenge wa Nduba, Ndemezo Narcisse, nawe yashimye uruhare rwa Croix-Rouge y’u Rwanda mu gufasha abarokotse Jenoside, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi bifasha gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Croix-Rouge y’u Rwanda yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi by’ubufasha, biri mu murongo wo kwimakaza Ubumuntu nk’indangagaciro ihoraho, igomba kuranga buri wese mu rugendo rwo gukomeza kubaka u Rwanda ruzira ivangura n’amacakubiri.

Ni byiza ko amahame meza ya Croix-Rouge n’indangagaciro zayo  byimakazwa bikubahwa bikanubahirizwa. Iyo tuvuze “Kugira Ubumuntu” byakagombye kuba indangagaciro za buri wese, atari abanyamuryango ba Croix-Rouge gusa, ahubwo abantu bose.

Twibuke twiyubaka”, iyo niyo ntego. Ni byiza ko Croix-Rouge y’u Rwanda mu bikorwa byayo ishyira imbere gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagaragaye nk’abababaye ku rusha abandi, ikaba yarabubakiye amazu inabaha ibikoresho by’ibanze. Aha twatanga ingero za hafi tuvuga imiryango 8 mu murenge wa Ndera, imiryango 10 mu murenge wa Bumbogo, imiryango 12 yo mu murenge wa Nduba, hari kandi n’indi miryango yo mu murenge wa Kacyiru yasaniwe amazu indi igezwaho amazi meza ari nako ihabwa ubufasha bwo kwiteza imbere; aho hose hakaba ari mu karere ka Gasabo. Twishimira kandi ko ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu biboneka n’ahandi mu gihugu. Twishimira kandi ko muri gahunda ya Croix-Rouge y’u Rwanda yo gufasha abababaye kurusha abandi izirikana buri gihe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwitonze Captone 

 782 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *