Musanze: Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party of Rwanda), ryiteguye neza amatora ya Perezida wa Repuburika azaba mu mwaka wa 2029.

Uyu munsi tariki ya 18/07/2025, i Musanze kuri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima, hateraniye kongere y’Ishyaka rihanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda.

Green Party yahurije hamwe abarwanashyaka bayo bose babarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, hagamijwe gukomeza kubahugura nk’uko basanzwe babikora, gusimbuza mu myanya mu nzego zimwe na zimwe zagombaga kuzuzwa, gutora komite zizahagararirwa kuva ku Murenge, Akarere ndetse n’Intara.

Ibi byose bikaba byakozwe mu rwego rwo kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe mu mwaka wa 2029.

Nk’uko Umuyobozi wa Green Party Honorable Frank Habineza yabisobanuye afungura iyo nama, agira ati:

*Uyu munsi abagize Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije twateraniye hano, kugira ngo twongere imbaraga n’ubushobozi mu kwitegura kurushaho kuzahatana mu matora azaba mu mwaka wa 2029, ubwo hazaba hahatanirwa umwanya w’Umukuru w’Igihugu.*

Yakomeje avuga yuko intego y’uyu munsi igamije gutora abahagarariye ishyaka, uhereye mu Murenge, Mu Karere kugeza ku Ntara, ndetse akaba afite intego yuko byazagera igihe cy’amatora Akagari n’Umudugudu bihagarariwe.

Ku bijyanye n’ireme ry’Uburezi, Doctor Frank Habineza asubiza Umunyamakuru wari amubajije ikibazo kijyanye n’Ireme ry’Uburezi, yasubije agaragaza icyifuzo cye cy’uko kugira ngo ireme ry’Uburezi ryuzure, Umwarimu yakagombye kwitabwaho, umunyeshuri akitabwaho agaburirwa neza.

Atanga urugero asobanura ko Leta yafashe umwanzuro wo kwongera umushahara kuri mwarimu: Uwigisha amashuri abanza, yarazamuwe, kimwe n’uwigisha ayisumbuye biba byiza, ariko n’uwigisha kaminuza yakagombye kwibukwa nawe akagira icyo bamwongerera ku mushahara.

Ati kuko mwarimu utishimye ntagikwiriye aha umunyeshuri.

Yunzemo avugaga ko Ireme ry’ uburezi yifuza ar’iryemerera umunyeshuri wiga aho yifuza hose, haba mu bihugu duturanye nka Est Africa, hanze y’Afurika kdi bikaba bidahabanye n’amabwiriza ya INESCO.

Ku bwisanzure bw’Abarwanashyaka ba Green Party, Frank Habineza yongeye gusaba ko umutekano w’ubwisanzure bw’umurwanashyaka ugomba guharanirwa, kuko Leta y’URwanda itazihanganira abazakomeza kuwuhungabanya.

Yatanze urugero avuga ko biherutse kubabaho mu Karere ka Gicumbi, aho bamwe mu ba rwanashyaka bagize impugenge zo kwambara imyambaro iriho ibirango by’ishyaka, batinya ko bagirirwanabi.

Ati narabikurikiranye mu nzego zibishinzwe, n’ubu ndacyabikurikirana, bamusabye ibimenyetso bifatika, nitumara kubibona tukabitanga, ababigizemo uruhare bose bazabibazwa.

Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu rwego rw’Intara y’Amajyaruguru hatowe aba bakurikira:
Perezida: Ndayambaje Ibrahim
V/Perezida: Ingabire Julienne
Umunyamabanga: Nacyayisenga Jerome

Green Party Kandi inzego z’ubuyobozi zose zujujwe hakurikijwe amatora, uhereye mu Murenge, mu Karere kugeza ku Ntara.

Rwandatel

 673 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *