AMAJYARUGURU: Inkera n’Ingingo, inzoga zengwa n’uruganda KAUKO Ltd. Ni icyitegererezo mu nganda zenga inzoga zikomoka ku rutoke n’ibindi bimera nk’amasaka n’ibisheke.

Hirya no hino mu gihugu abikorera bashinzwe inganda nto z’ibinyobwa, izo nganda zunganira inganda nka BRALIRWA na SKOOL mu kugeza ku banyarwanda n’abandi ibinyobwa bikorerwa mu gihugu cy’u Rwanda ariko hashize iminsi itari mike havugwa izamuka ry’ibiciro ku binyobwa bya BRALIRWA. Muri iryo zamuka ry’ibiciro niko abantu bakomeza kwishakamo ibisubizo bihangira umurimo, ni muri urwo rwego habonetse ibinyobwa bitandukanye benga bakoresheje ibihingwa n’ibimera biboneka mu turere izo nganda ziherereyemo. Dore mu Rwanda tumaze kugira bene izo nganda zigera mu ijana ariko mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru gasabo.net bwasanze hari inganda zitarenga enye zenga m’uburyo bwizewe inzoga z’ibitoki n’ibindi bimera by’umwimerere arizo KAUKO Ltd, ruherereye mu karere ka Burera; CETRAF i Musanze; IBANGA muri Ngoma, tutibagiwe n’AKARUSHO ka Sina Gérard kuri Nyirangarama. Izi akaba ari inganda zizewe nk’uko twabitangarijwe n’abaturage ndetse n’abacuruzi batandukanye.

Kubera iki hatubabirizwa ibiciro by’ibinyobwa bya BLARIRWA?

Ikinyamakuru gasabo.net kimaze kubona itangazo rishyiraho ibiciro bisha ku binyobwa bya BLARIRWA, cyatembereye mu turere dutandukanye tw’intara y’Amajyaruguru maze gisanga ibyo biciro bitubahirizwa twegera abacuruzi batubwirako batigeze bagabanyirizwa ku kiranguzo ndetse tugera no ku ma dépôts atandukanye twasanze ibiciro bikiri hejuru, bityo ko ariyo mpamvu baretseho ibiciro byari bisanzwe ahubwo ko hari nizo bazamuraho igiceri cya 50frs “Petit mutsing 33Cl ni 700frs” mu tubare dusanzwe.

Havugwa kandi abenga inzoga bita “IBIKWANGARI”, mu mazina bazibatije hari iyo bita “Dundubwonko; Kunjakunja; Muriture; Nyirantare n’izindi”, izi nzoga zengwa n’abantu badafite ibyangombwa by’ikigo cy’ubuziranenge ariko hari naho bivugwako inganda zimwe zimara kubona ibyangombwa S_MARK maze zigahindura umwimerere w’ikinyobwa. Izo nzoga ziri mu bwoko bw’inzagwa kuko zengwa mu bitoki n’ibindi bimera n’amasaka.

Ikinyamakuru cyanyu cyakomeje gusesengura gisanga ubuziranenge bw’ibinyobwa ari ikibazo kubera akajagari kagaragara mu bucuruzi bw’iz’inzoga zitujuje ubuziranenge, nk’uko byumvikanye mu minsi yashize ko hari aho zishe n’abantu. Twageze mu karere ka Burera muri Centre ya Nyagahinga; Rohero; Kurutare; Shyirimpumu “Umurenge wa Cyanika”; Muri za Cente Mutabazi; Gitesani “Umurenge wa Rugarama”; Muri za Centre Kanyirarebe; Gasagara; Kajevuba “Umurenge wa Gahunga”. Aha hose twahasanze iyi nzoga, ikwirakwizwa n’umugabo witwa Léonard SIBOMANA; Ukomoka mu karere ka Musanze, SIBOMANA akora ijoro n’amanywa azitunda nk’uko bigaragara mu ma Photos yafashwe mu bihe bitandukanye kuko hari n’iyafashwe saa 20h00; Akoresha moto ifite plaque “RF 890U”, avana ibyo bikwangari i Musanze akabikwirakwiza muri izi Centres tuvuze haruguru zo mu karere ka Burera agasubiranayo ikindi kiyobyabwenge bita “Kanyanga”, hamwe na sukariguru bakoresha benga Dundubwonko; Kunjakunja na Muriture.

           Centre KANYIRAREBE, muri GAHUNGA.     

Aba bantu bakwirakwiza izi nzoga batera urujijo kuko bangiza isura y’inzoga zengwa n’inganda ziciriritse kuko bagerageza kwigana inzoga zifite ubuziranenge, bityo ibyo ni ukwanduza isura n’umwimerere w’uruganda nka KAUKO Ltd yizewe na benshi kubera icyizere bafitiye urwo ruganda rukorera m’Umurenge wa Gahunga; Akarere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, uretse no kugirira icyizere uruganda nka KAUKO Ltd; Nyiri urwo ruganda Bwana RUBURA Célestin ni umugabo ukuze uri mukigero cy’imyaka75, ntitwabashije kumubona no kuri téléphone ariko twabwiwe ko amaze igihe gisaga imyaka40 akora akazi ko mu nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ikindi tutabura kuvuga dutanga inama, hagakwiye kubaho urugaga ruhuza abantu bafite ibyangombwa byenga inzoga mu rwego rwo kurinda umwimerere w’ibyo bakora.

Ikinyamakuru cyanyu gasabo.net dusoza turasaba inzego gukurikiranira hafi bariya bashubuzi n’abamamyi cyane nk’uriya Léonard SIBOMANA witwikira ijoro, bene aba banyanyagiye hirya no hino kandi bangiza ubuzima bw’abanyarwanda ndetse bagahesha isura mbi inganda zacu, uretse nabakora ibyo bikwangari n’ababicuruza mu tubari usanga ari amasarigoma kandi byagaragaye henshi ko abantu bamara kunywa biriya bikorano by’ibiyobyabwenge bagakora ibyaha n’ibiteye isoni harimo guteza umutekano muke mu miryango tutibagiwe n’abahitanwa nabyo, ubu kwa muganga uhasanga abaturage benshi bafite ibibazo by’indwara zo munda n’indwara z’amaso “Ubuhumyi”. Gusa twasanze hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bihishe inyuma y’ubu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho urutonde rurambuye rw’abenga n’abacuruza ibyo biyobyabwenge bo mu turere tugize intara y’Amajyaruguru ahakunze kugaragara ibikorwa by’urugomo rutewe n’izo nzoga zinkorano.

Inkuru yateguwe na MANIRAGUHA Ladislas;

Umunyamakuru wa gasabo.net mu ntara y’amajyaruguru.

 

 539 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *