RBC na Croix rouge y’u Rwanda barasaba abaturage kwirinda COVID-19 no gukomeza kwiteza inkingo harimo urwa Bivelent

Abaturage barasabwa gukomeza kwirinda  no kwikingiza COVID-19, ibyo byavuzwe tariki ya 26 Mutarama 20023, i Karongi mu kiganiro n’abanyamakuru ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC)  na Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta.

Atangiza ayo mahugurwa Francoise Mukandekezi ,perezidente wa Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yavuze ko icyorezo cya COVID-19 kitacitse , ko ubukangurambaga bwo kuyirinda no kuyingiza bigikomeje.

Ati : »N byo koko COVID-19 iracyahari, niyo mpamvu twabatumiye ngo mukoze gukora ubukangurambaga  rwo gukangurira abanyarwanda kwikingiza COVID 19  kugira ngo bayihashye burundu mu Rwanda. »

Abari bahagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima Mu Rwanda (RBC) ku bufatanye na Croix rouge y’u Rwanda  bavuze ko abaturage batandukanye mu bice by’Igihugu basabwa gukomeza kwikingiza COVID 19.

Umuyobozi wa gahunda yo gukingira COVID 19 muri RBC Madamu Bibiane Uwiragiye , yavuze ko muri rusange bamaze gukingira abanyarwanda bagera kuri 79% ku rwego rw’igihugu, bikaba byaratanze umusaruro kuko abandura CPOVID 19 bagabanutse ariko gahunda yo kurwanya COVID 19 iracyakomeza kuko hari ibyiciro bagikingira birimo abana, n’abakuru kuva ku myaka 50 bafite indwara zidakira barimo gukingirwa urukingo rwa 4 rwo gushimangira.

Ati : »Nubwo yagenjeje macye irahari abatarishimangiza basabwa kwishimangiza ndetse n’abacikanywe bakikingiza kugirango duhashye burundu icyorezo cya COVID 19 cyugarije Abanyarwanda kikanabateza ibibazo bitandukanye.Hari  urukingo rwa COVID 19 rwitwa ‘Bivalent’ rwatangiye guhabwa abakuzebafite indwara  zidakira.

Ni ubukangurambaga buri gukorwa biciye mu mahugurwa CROIX ROUGE RWANDA yahaye Abanyamakuru batandukanye mu Karere Karongi mu rwego rwo kurushaho gushishikariza Abanyarwanda gukomeza kwikingiza COVID 19.

Ibi abakozi ba RBC babivuze mu biganiro byabahuje n’abanyamakuru byabereye mu Karere ka Karongi mu mpera z’iki cyumweru. Ibi biganiro byateguwe na Croix-Rouge y’u Rwanda.

Muri ibi biganiro Umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe Porogaramu y’inkingo ku rwego rw’Igihugu, Uwiragiye Bibiane avuga ko kuva gahunda yo gukingira itangira, mu Rwanda abaturage 79% aribo bamaze guhabwa urukingo rwa COVID 19.

Uwiragiye avuga ko uru rukingo rwa Bivalent atari rushyashya nkuko bamwe babyibwira, ahubwo ko barwongereye ubushobozi kandi rukaba rwaremejwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Uwiragiye yavuze ko uru rukingo rugenewe cyane abantu bafite imyaka 50 y’amavuko kuzamura rugahabwa  kandi abasaza n’abafite indwara zidakira kuko iyo icyorezo kije aribo cyibasira.

Ati “Gahunda yo gukingira abaturage imaze gutanga umusaruro ushimishije kandi irakomeje.”

Uyu mukozi wa RBC avuga ko umubare w’abandura  COVID 19 wagabanutse ku rugero rwiza.

Ati “Ntabwo abantu bakwiriye kwirara ngo bumve ko icyorezo cya COVID 19 cyarangiye kiracyahari niyo mpamvu tugomba gukomeza gukingira abaturage ngo barusheho kugira ubwirinzi.”

Avuga ko hari bamwe mu baturage bari bafite imyumvire itandukanye ishingiye ku madini, batangiye kuyihindura ubu bakaba bizana mu bigo Nderabuzima bashaka kwikingira.

Ati “Ubu twatangiye gukingira abana n’abo bantu bari mu byiciro by’abafite indwara zidakira n’abakuze.”

Perezidanti wa Croix rouge y’u Rwanda Mukandekezi Françoise yabwiye Itangazamakuru ko kuzamura imibereho y’abaturage no kubashishikariza kugira ubuzima buzira umuze babifite mu nshingano.

Ati “Twagiye twegereza abaturage amazi kandi benshi niyo bifashishaga mu gukaraba mu gihe cya COVID 19.”

Mukandekezi avuga ko icyorezo cya  COVID 19 nubwo kimaze gucisha make, ariko kitararangira bakifuza ko Itangazamakuru rifatanya n’inzego zitandukanye gukangurira abaturage kwikingiza kugeza ubwo iki cyorezo cya COVID 19 kizaba kirangiye.

Uwiragiye yavuze ko uko inkingo zizagenda ziboneka, uru rukingo ruzahabwa n’abandi baturage mu byiciro bitandukanye hakurikije imyaka y’amavuko bafite.

 

 2,838 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *