Bombori bombori muri banki ya EQUITY na bamwe mu bakozi bahoze bakorera COGEBANQUE
Amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo.net aturuka mu bushorishori bwa banki ya EQUITY, avuga ko rugeretse hagati y’ubuyobozi bw’iyo banki na bamwe mu bakozi bahoze bakorera banki ya COGEBANQUE.
Bamwe muri abo bakozi bahoze bakorera banki ya Cogebanque babwiye ikinyamakuru Gasabo.net ko mbere bagikorana nayo yabahaga serivisi zinoze, nko kubahembera ku gihe, guhabwa inguzanyo ndetse ikongeraho n’akarusho ( bonification cyangwa icyo bamwe bita ukwezi kwa 13).
Umwe mu bakozi utifuje ko izina rye ritangazwa kubera impamvu z’umutekano we yabwiye ikinyamakuru Gasabo.net ko mu byo bahabwaga bagikorera COGEBANQUE , hari bimwe banki ya EQUITY yabimbye ku mpamvu zitazwi ahubwo ihitamo kwirukana bamwe mu bakozi yasanzemo ibaziza icyo bo bita amaherere.
Ati:”Ibyo muri banki ya Equity ni amayobera, ntawabura kuvuga ko harimo bombori bombori hagati y’ubuyobozi bwa banki na bamwe mu bakozi.Hari amalisiti yagiye akorwa n’ubuyobozi bw’abakozi bagomba kwirukanwa.Byarakorwaga hashira nk’ukundi kwezi ukumva ngo hari indi lisiti y’abagomba gutaha.Ngo icyo bazira hakekwa ruswa kuri bamwe muri abo bakozi.Ariko igitangaje ntiberekana iyo ruswa uburyo yariwe n’abayitanze.”
Undi ati:”Koko twumva ko hari bamwe mu bakozi batungwa agatoki mu kumira bitugukwaha, ariko hari abatahuye ko ari amayeri y’abashoramari ba Equity, mu buryo bwo kwima ishimwe abakozi babo.Urugero hari icyo bitaga guhabwa ukwezi kwa 13 gusoza umwaka none tugeze muri Kanama icyo gikorwa kitaraba.Mbese niba hari abakekwaho ruswa, abasigaye bimirwa iki uburenganzira bwabo bwo guhabwa ukwezi kwa 13 gusoza umwaka wa 2024, niba atari ubusambo ni iki cyahagaritse iki gikorwa.ubishize hari umunyamakuru wanyuze hano aho gutangaza akerengane kacu nkuko twari twabimubwiye ,ahuye n’ubuyobozi bumukinga ibikarito mu maso agenda avuga ko Equity yungutse .Natwe tugirango tugiye kurya kuri urwo rwunguko ahubwo birangira bamwe birukanwe.”
Ubwo ikigo Equity Group Holdings Plc kizishyuraga miliyari Frw 54.68 ( ni ukuvuga miliyoni $48) cyikegukana 91.93% by’imigabane yose isanzwe icungwa na COGEBANQUE. Hari abemezaga ko iyi banki yaba iya kabiri nini mu Rwanda siko byagenze ahubwo yatangiye gukora biguru ntege kugeza ubwo isezereye bamwe mu bakozi bayo ku buryo hari abatangiye kuyirega mu nkiko cyane mubo birukanye harimo uwari usanzwe ari umunyamategeko wayo.
Uwitonze Captone
910 total views, 132 views today