Inzego zitandukanye zahagurukiye kwamagana ihezwa ry’abafite ubumuga

Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), Minisiteri y’abakozi ba Leta (MIFOTRA) ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), barasaba ko abafite ubumuga bahabwa akazi nta guhezwa.

Izi nzego zirakangurira inzego n’ibigo bya za Leta n’iby’abikorera kurushaho guha amahirwe abafite ubumuga mu kazi gasanzwe n’agashya gahangwa.

Byatangarijwe mu nama yo gufungura icyumweru cyahariwe umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihizwa buri taliki 3 buri mwaka.

Gahunda yibanze mu buryo bwo guteza imbere umurimo ku bantu bafite ubumuga, uko abafite ubumuga bahagaze ku bijyanye n’umurimo mu Rwanda no kugaragaza ibibazo bigihari.

Ni nyuma y’igikorwa cyabanje kijyanye no gusura no gutangiza ku mugaragaro Ikigo cy’Ikoranabuhanga ryunganira abantu bafite ubumuga giherereye mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

Icyo cyumweru kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Twubake ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga mu bikorwa byose ku buryo budaheza kandi bungana”.

Umuyobozi wa NCPD, Niyomugabo Romalis, avuga ko mu mirimo ihangwa kimwe n’isanzwe hakongerwamo uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga kubonamo imyanya.

Niyomugabo avuga ko igikorwa cyo gushyira abafite ubumuga mu byiciro shingiro hashingiwe ku buremere bw’ubumuga bwabo, ifishi yifashishijwe yagaragazaga uko abantu bafite ubumuga babayeho.

Niyomugabo ati: “Mu burezi bushingiye ku myigire, iyo fishi yagaragaje ko abafite ubumuga barangije kwiga kandi bafite ubushobozi bwo kujya gukora bafite ubushomeri ku kigereranyo kiri kuri 98%”.

Niyomugabo asobanura ko kuba iyo mibare ikiri hasi, ari uko mu mitangire y’ibizamini ndetse n’imyumvire ya bamwe mu bakoresha idahinduka, akaba ari muri urwo rwego basaba abantu guhindura imyumvire bagaha abafite ubumuga akazi bakanaborohereza kuko bashobora gutanga umusaruro.

Avuga ko muri icyo cyumweru NCPD izarushaho kwegera abafatanyabikorwa bayo ndetse n’abatanga akazi kugira ngo icyo kibazo cy’abafite ubumuga mu bushomeri kibe cyashakirwa umuti kugira ngo abakorerwa ubuvugizi bagere ku iterambere rirambye.

Niyomugabo ashima Leta yashyizeho amategeko arengera abafite ubumuga no kubafasha kubona umurimo ariko akagaragaza ko hakiri icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ryayo mu itangwa ry’akazi.

Ati: “Nk’abafite ubumuga duhabwa amahirwe iyo twashoboye kunganya amanota y’ibizamini n’udafite ubumuga gusa ariko na byo usanga bitoroshye”.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Masaka rutunganya ibikomoka ku matungo Jonathan Peter, na we ashimangira ko abafite ubumuga bashoboye mu kazi agahamagarira bagenzi be bikorera mu Rwanda kubaha amahirwe menshi ashoboka bakanahindura imyumvire bafite ku bafite ubumuga.

Ati: “Uruganda rwacu rukoresha abantu 31, muribo 21 bafite ubumuga, ntibumva ntibavuga. ½ cyabo muri abo bafite ubumuga dufatanya gucunga uruganda kandi bari hejuru y’imyaka 30. Ndasaba abafite ubumuga kwerekana ko bashoboye kandi bakinjira mu isi ya ba rwiyemezamirimo”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Dr Mukabaramba Alivera, ashimangira ko abafite ubumuga ari abantu bashoboye kandi hari ibigenda bikorwa mu kuborohereza kugera ku murimo.

Agira ati: “Hashyizweho politiki y’umurimo yorohereza abafite ubumuga, hashyirwaho iteka rya Minisitiri ryo mu 2009 aho mu ngingo yaryo ya 18 ivuga ko nta vangura iryo ari ryo ryose rigomba gukorerwa ufite ubumuga ku byerekeye umurimo. Ufite ubumuga ahabwa amahirwe yo kubona umurimo aruta utabufite iyo banganya ubushobozi mu kazi cyangwa banganya amanota mu ipiganwa, kandi ikaba ikomeje gukorwaho ubuvugizi”.

Dr Mukabaramba avuga ko hakozwe ubuvugizi ku ifishi isaba akazi, izajya igaragaza ikiciro cy’ubumuga kugira ngo kitabweho by’umwihariko wa buri wese mu gihe cyo gukora ibizamini.

Ashimangira ko abafite ubumuga bagiye bafashwa kubona akazi binyuze mu kubigisha mu myuga no gutera inkunga imishinga y’abantu bafite ubumuga binyuze muri gahunda ya “NEP Kora Wigire” na BDF.

Dr Mukabaramba agaragaza ko buri mwaka Leta iha uturere miliyoni 60 zo gutera inkunga koperative z’abafite ubumuga kandi azongerwa kuko byibura buri karere usanga kagenerwa miliyoni 2 gusa.

Avuga ko Leta yatangiye gukorana n’abikorera ibashishikariza gutanga akazi ku bantu bafite ubumuga. Avuga ko muri gahunda ya VUP abafite ubumuga bafashijwe kubona imirimo ndetse bahabwa n’inkunga y’ingoboka.

Asanga hari ibikigomba kunozwa kugira ngo imirimo igere ku bantu benshi bafite ubumuga. Ibyo bizagerwaho hegerwa inzego zibishinzwe zirimo na Minisiteri y’umurimo, Leta ikomeze gufasha koperative zabo no kuborohereza kugeza ku isoko ibyo baba bakoze. Harimo no kubafasha guhanga imirimo muri gahunda y’imirimo mishya 2000 Leta yiyemeje bitarenze 2020, nk’uko Mukabaramba abivuga.

Dr Mukabaramba avuga ko Leta izanakora ubuvugizi ngo abafite ubumuga bahagararirwe mu nzego zose zifata ibyemezo.

Yasabye inzego za Leta, abikorera n’amadini kwita ku bafite ubumuga ndetse na bo ubwabo abasaba gushyiraho akabo mu guhanga imirimo ubundi Leta ikaza yunganira.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mwambari Faustin, avuga ko politiki y’umurimo ivuguruye bari gukora, MIFOTRA yakoranye cyane n’inzego zibishinzwe kugira ngo abafite ubumuga bazahabwe amahirwe menshi mu itangwa ry’imirimo.

Asaba abakoresha kumva no guhindura imyumvire y’uko abafite ubumuga badashoboye, kuko usanga barize neza ntakibarangaza, mu kazi naho bakagira umuhate.

Mwambari ati: “Ikiba gisigaye n’ukureba aho bashoboye gukora cyane cyane bagendeye kubyo bize. Icya mbere cyari ukubaha ubushobozi bwo kwiga nk’abandi bahabwa ibikoresho nkenerwa, ikindi n’uko bashoboye guhangana ku isoko ry’umurimo”.

Mwambari avuga ko Leta yahaye amahirwe abafite ubumuga 781 binyuze muri “Kora Wigire NEP”mu gufasha imishinga yabo kandi umushinga umwe uba ufite amahirwe yo guha akazi abantu 3. Yemeza ko Leta izashyira imbaraga mu guhindura imyumvire abakoresha bafite kandi bagatanga amahirwe ashoboka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Ndayisaba Emmanuel, we yagaragaje ko hari ibyakozwe kugira ngo abafite ubumuga bafashwe kuko byibura umuntu ku giti cye umushinga mwiza ahabwa 500 000 by’inkunga. Mu gihe koperative y’abafite ubumuga ihabwa 2.000000, aho 50% aba ingwate, andi 50% akazishyurwa.

Mu gutangiza icyo cyumweru kandi hagamijwe no kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga, hakaba hanafunguwe Ikigo cy’ikoranabuhanga ku bafite ubumuga mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

source: imvahonshya.co.rw

 1,298 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *