Umuryango Croix-Rouge y’u Rwanda wamuritse ibikorwa byayo ukorana inama n’abafatanyabikorwa

Mu rwego  rwo guteza imbere ahazaza  Umuryango Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta  wamuritse ibikorwa byawo birimo amazu atandukanye ku cyicaro cyayo ku Kacyiru ndetse  n’ikigo Inzozi Youth Center cybatswe mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye Intara y’amajyepfo.

Atangiza icyo gikorwa ku mugaragaro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Sandrine Umutoni, yasabye urubyiruko kudatera inyoni amahirwe bashyiriweho arusaba kuyabyaza umusaruro bakoresha icyo kigo cyane cyane mu mikino itandukanye nka volleyball na basketball.Ati: “Aya mahirwe mwashyiriweho muyabyaze umusaruro, ari ibibuga cyangwa ubundi bumenyi mushobora kungukira hano. Iki nicyo gihe cyanyu cyo kwiteza imbere, guteza imbere imiryango yanyu n’igihugu muri rusange.”

Umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Karasira Wilson, yavuze ko, usibye urubyiruko, iki kigo kizajya cyakira abantu batandukanye, haba mu kwakira inama, kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kugoboka imbabare.

Ati: “Urubyiruko rubone aho kwidagadurira no kwisanzura, ariko bakanabona n’amahugurwa arimo ubutabazi bw’ibanze, kwihangira imirimo, ndetse hari n’icyumba cyo gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”

Karasira yongeraho ko bafite gahunda yagutse yo kubaka ibigo nk’ibi hirya no hino mu gihugu, bizakurikira iki cy’i Huye n’icyo batashye umwaka ushize mu Karere ka Rwamagana.

Ati: “Ibikorwa byatashywe uyu munsi bigizwe na miliyoni zisaga 450 Frw, harimo uruhare rwa Croix-Rouge y’u Rwanda n’abaterankunga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Croix Rouge  y’u Rwanda nk’umufasha wa leta wa leta Appolinaire Karamaga yavuze ko Croix Rouge y’u Rwanda ifite ibikorwa byinshi bifasha abaturage  mu guhindura ubuzima  akaba ari muri urwo rwego batashye ikigo Inzozi Youth Center  kizafasha urubyiruko mu Karere ka Huye  ndetse n’abandi bahegereye .

Ati:”Ibi byerekana  ko mu gihe kiri imbere Croix Rouge  y’u Rwanda nk’umufasha wa leta izakomeza kuzamura imibereho myiza y’abaturage.Byumwihariko  ku birebana n’urubyiruko bizatuma bihangira n’imirimo.Ariko kugirango bizagerweho tuzakomeza  gukorana n’ubuyobozi bw’ibanze mu kugeza abaturage ku mibereho myiza.”

 

Mu bikorwa Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yakoze  byahinduriye ubuzima abaturage harimo kubakira imiryango itishoboye, kubakira abacitse ku icumu rya Jnoside yakorewe abatutsi mu 1994, guhuriza muri koperative abaturiye inkambi n’abayibarizwamo, kubakira ubwiherero abaturage, koroza inka imiryango itishoboye , kwigisha abaturage kubaka uturima tw’igikoni n’ibindi…

Uwitonze Captone

 817 total views,  928 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *