Ibikorwa byo guhugura abagore n’urubyiruko Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryakomeje ibikorwa byaryo mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Ngororero
Tariki ya 26 Ukwakira 2025 Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ryatanze amahugurwa yihariye ku barwanashyaka baryo bo mu Karere ka Ngororero , agamije kubafasha abagore n’urubyiruko gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga mito ibyara inyungu ariko inarengera ibidukikije.
Mugisha Alexis, komiseri wayoboye inama y’ihuriro ry’abanyamuryango yasobanuye amahame y’ishyaka, avuga ko ishyaka Green Party ryifuza kuba intangarugero muri demokarasi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mugisha ati:Turashaka ko abarwanashyaka bacu n’abandi banyarwanda bose cyane cyane urubyiruko n’abagore bava mu bukene, ariko tubikora mu buryo burambye, budashora abantu mu bikorwa byangiza ikirere cyangwa ibinyuranyije n’intego z’Ugihugu zo kurengera ibidukikije. Niyo mpamvu dushyigikiye imishinga yoroheje kandi irambye.”
Iyi gahunda ya Green Party igamije guhuza ibikorwa bya politiki n’iterambere rirambye, ihuye n’icyerekezo cya NST2, aho u Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere abaturage binyuze mu mishinga iciriritse.
Uwitonze Captone
694 total views, 785 views today

