Ngo uwirukanwe mu rugaga rw’abavoka Mukamusoni Emerita akomeje kuvugwaho ubusambo
Amakuru dukesha www.virungatoday.rw ni uburiganya bwo mu rwego rwo hejuru bwaba bwarakozwe na Me Mukamusoni Emerita (ROLL NUMBER: 535/T/2014, DISTRICT: Nyabihu CATEGORY: Advocate) mu bikorwa byo kunganira mu nkiko abantu mu karere ka Musanze, akagurisha isambu ya mugenzi we Me Kanyabugande Jean Baptiste ukora akazi k’umuheshawinkiko mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Rugera, mu kagari ka Nyagahondo, umudugudu wa Muhare, ni hafi nyine yaho bita Mutubungo .
Ngo iyo sambu yaba nibura yaragurishijwe amafranga y’intica ntikize angana na miliyoni 1 mu gihe iyi sambu ubwayo ifite agaciro ka miliyoni hafi 12.
Nk’uko byemezwa kandi na Kanyabugande ngo muri iki gikorwa hakoreshejwe amayeri menshi, uyu Kanyabugande akaba yarabanje kugirwa ingaragu kandi nyamara yarasezeranye imbere y’amategeko nuwo bashakanye, kugira ngo byorohe kubona procuration ya Kanyabugande gusa idaherekejwe n’iy’umugore, ibi ngo bikaba byarakorewe mu bihe bitandukanye i Karongi no mu mujyi wa Kigali na Emerita ubwe.
Ihererekanya ubwaryo ryakorewe imbere ya noteri ukorera i Muhanga witwa Umugiraneza Jean Claude, rikorerwa hagati ya Me Mukamusoni n’uwitwa Uwimana Jean, utuye mu mudugudu wa Karungu, akagari ka Bunyunju, umurenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro.
Aba bose bavuzwe hejuru, ikirego Kanyabugande yatanze muri RIB kibashinja gukoresha inyandiko mpimbano, bakagurisha ikintu cy’undi, icyaha kivugwa mu ngingo ya 177 y’itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Muri Komisiyo Ihororaho ishinzwe Imyitwarire y’Abavoka, bamwe mu bakiriya bakunze kurega abakiriya babo amakosa akunze yo kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano bagirana nabo; Imyitwarire y’abavoka ijyanye n’inshingano y’ubunyangamugayo, guhanahana amakuru n’umukiliya arebana na dosiye, ibibazo by’abavoka biyambaza abakomisiyoneri cyane cyane mu manza z’impanuka n’Abavoka bishakira abakiliya no kutubahiliza ihame ryo gukorana kivandimwe (confraternite/ Breach of Fellowship).
Hari kandi andi makosa ajyanye no kutubahiriza amabwiriza agenga ibihembo mbonera by’Abavoka (barème), kutishyura umusanzu w’Urugaga, kudakurikira amahugurwa atangwa n’Urugaga n’Abavoka basibisha imanza za bagenzi babo batabamenyesheje.
Rutamu Shabakaka
744 total views, 874 views today

