Hakenewe insina za kijyambere zivamo urwagwa
Bamwe mu bakunda agasembuye cyane cyane abafata ku rwabitoki ( urwagwa ) bavuga ko leta yakwiriye gufata ingamba zo gukangurira abahinzi kongera ingufu mu guhinga inzina zivamo urwagwa mu rwego rwo kwirinda abatubuzi b’inzoga z’inkorano zangiza ubuzima bwa bamwe.
Mu Rwanda, dufite ibitoki biribwa, ibyengwamo imitobe n’inzoga, ibyikuzwa n’imishabi. Amoko y’insina zihingwa mu Rwanda arimo aya gakondo atanga umusaruro muke, n’amoko ya kijyambere atanga umusaruro mwiza kandi akihanganira indwara n’ibyonnyi.
Nubwo abatangaza ibyo batazi imvune z’urutoki ariko bari mu kuri cyane cyane ko iyo inzina za kijyambere zitaweho mu bijyanye no kuzihingira no kuzisazira zitanga umusaruro ushimishije. Bamwe mu bahinzi b’urutiki babwiye ikinyamakuru Gasabo ko leta ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) , mu ishami ryayo rya RAB hari urutonde rw’insina za kijyambere zitanga umusaruro.
Umuhinzi Murebwayire avuga ko yahuguwe na RAB mu bijyanye no gufata neza urutoki; avuga ko uhinga agomba kumenya gutandukanya hagati y’umurongo n’undi w’ahaterwa insina. Kumenya gusiga santimetero eshatu hagati y’insina n’indi, na ho umwobo ushyirwamo insina hacukurwa ungana na santimetero mirongo itandatu, ugakora mpande enye zingana, ugashyiramo ifumbire isanzwe nibura ingana n’amabase abiri.
Avuga kandi ko ugomba gutandukanya ubutaka bwo hasi n’ubwo hejuru. Ubwo hejuru bukavangwa na ya fumbire washyizemo, na ho ubwo hasi bukaza kujyamo nyuma.

Mu Rwanda, dufite amoko atandukanye y’ibitoki bikoreshwa mu buryo butatu. Hari ibitoki byo guteka, iby’imineke n’ibyo kwengamo inzoga ari na byo byiganje kuruta ibindi. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (2015) yerekana ko ubwoko bw’ibitoki bwengwamo inzoga buhingwa ku buso bungana na 11.8% by’ubutaka bwose buhingwaho nyuma y’imyumbati n’ibishyimbo. Ibitoki byo guteka bihingwa ku buso bungana na 8.5% mu gihe iby’imineke bihingwa ku buso bungana na 2.9% (Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, 2015).
U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Uganda mu bihugu birya cyane ibitoki mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba aho umunyarwanda umwe arya ibiro 144 by’ibitoki ku mwaka (NISR, 2015).
Uwitonze Captone
306 total views, 306 views today

