Kuki bamwe mu batakaje imirimo yabo muri Croix-Rouge y’u Rwanda bagenda bayivuga nabi.

Burya  nta byera ngo  de!Mu gihe benshi mu Banyarwanda bashima  umuryango utabara imbabare Croix-rouge Rwanda  nk’umufasha wa leta bamwe mu bahoze bayikoramo , bakaza gutakaza imyanya yabo  ntibayivuga neza.

Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda avugana n’itangazamakuru ( Photo:Gasabo)

Nkuko bitangazwa  na Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda ngo  Croix-rouge Rwanda  igizwe  n’inzego nyinshi zirimo : komite nyobozi,  secretariat general na za departments 5 zibarizwamo abakozi batandukanye n’abakorerabushake :Communication et diplomatie; Planning-Monitaring and Evaluation; OD (Organisation et Development; DAF na DAT (Direction d’Appui Technique).

Ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel  ati:”Bitewe n’ibihe u Rwanda n’isi yose  byahuye nabyo mu rwego rwo kwirinda covid-19, aho amabwiriza ya leta  yo kwirinda no gukumira corona virus avuga ko  ibikorwa by’inzego za leta  n’abikorera bakoresha abakozi  batarenze 30%  by’abakozi bose , abandi bakozi bagakorera mu rugo  ariko bakagenda basimburana . Byabaye ngombwa ko Croix-Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta  , yubahiriza izo ngamba. Ikora amavugurura muri departments ; byumvikane ko  bamwe bahinduriwe imirimo na contracts z’akazi , bimurirwa ahandi  abandi  batakaza akazi .  Ni muri urwo rwego bamwe mu batakaje akazi aho kwihangana bahisemo  kugenda bavuga nabi ubuyobozi, birengagiza  ibyo Croix-Rouge Rwanda yagezeho.

Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda  avuga ko  hari byinshi uyu muryango wagezeho .Urugero ngo kuva mu  mwaka  wa 2019 kugeza 2020 , Croix-Rouge y’u Rwanda  yafashije abaturage bo mu Turere dutandukanye cyane  Ngororero, Rutsiro, Nyabihu na Gakenke ibaha ibiribwa, amabati n’ibikoresho by’ibanze.

Hari byinshi Croix Rouge Rwanda  imaze gukora ,  harimo kwegereza abaturage amazi meza, kubakira amazu abatishoboye no guha abaturage inka n’amatungo magufi nabo bakoroza abandi ( Livestock distribution and rotation ).

Urugero mu Karere ka  Karongi na Rutsiro  hatanzwe ihene 122, zibyaye biba ngombwa ko  ihene 169 zorozwa  bamwe mu baturage bo  muri Ngoma , Nyagatare, Gakenke na Karongi.Zose ziba  ihene 291.Hatanzwe ingurube  125 mu Karere ka Karongi na Rutsiro ,zibwaguye ibibwana byazo  264 byorozwa imiryango yo mu Turere twa Ngoma, Burera, Gakenke, Musanze, Nyaruguru, Karongi , Nyabihu, Nyamasheke, Rusizi na Rutsiro  zose ziba  ingurube 389. Croix-Rouge Rwanda ikaba yaratanze inka 16 ku baturage ba Gatsibo,Rulindo na Nyagatare.

Mazimpaka Emmanuel  ati:”Binyuze mu mushinga wa  Resilience Communautaire, Croix Rouge Rwanda ifite ibikorwa mu Turere twa  Nyamasheke ,  Rutsiro na Karongi, Nyabihu n’ahandi .Ni muri urwo rwego  Croix-Rouge Rwanda  yashyizeho  mu Rwanda hose , gahunda yo gukangurira abaturage kubaka uturima tw’igikoni ( Promotion of model  village towards communuty resilience )  kugirango abaturage bagire imirire myiza barya imbuto n’imboga. Croix-Rouge Rwanda yafashije impunzi zo mu nkambi ya Mahama na Nyabiheke  ndetse n’abaturage baturiye izo nkambi mu Ntara y’Iburasirazuba. Bahawe ibikoresho bitandukanye by’ibanze bagurirwa imirima barahinga barorora.Kandi byabahinduriye ubuzima . Ikindi  Croix-Rouge y’u Rwanda yafashije abaturage basigajwe inyuma n’amateka cyane cyane abatuye mu mbibi za pariki y’ibirunga  kuva mu bwigunge.Bubakiwe amazu, bagurirwa  imirima yo guhinga , bahabwa  ibikoresho bitandukanye byo mu rugo n’amatungo yo korora. Abana babo bafashwa mu kwiga imyuga kugira ngo bazagire icyo bimarira bihangira imirimo.Hakaba ndetse n’abarangije amashuri makuru na kaminuza.”

Mu gihe cya Guma mu rugo , mu kwirinda no gukumira ikwirakwiza kw’icyorezo cya COVID-19, Uturere twa Rusizi, Rubavu, Karongi, Nyabihu, Ngororero, Nyarugenge, Bugesera, Nyamasheke, Kirehe, Gasabo, Rutsiro, Kamonyi, Muhanga, Nyagatare, Huye na Rwamagana, barahawe inkunga zitandukanye zirimo ibiribwa, amafaranga n’ibindi…

By’akarusho Croix-Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yubatse  ibikorwa biyinjiriza amafaranga mu rwego rwo gufasha abababaye kurusha abandi.Muri buri Karere  hubatswe  inzu mberabyombi , zikodeshwa. Amafaranga avuyemo akunganira  imirimo ya Croix-Rouge mu Karere .Ku Kacyiru ku biro bikuru byayo   hari ikigo gikora nka hotel cyitwa RIS( Reseau  d’Investissement Social).

Ni ikigo kinini gifite amazu ( salles) mato n’amanini akorerwamo inama zitandukanye.Hari amacumbi na restaurant byakira abantu hafi 600. Croix-Rouge Rwanda   ikaba  iri kubaka Guest-House y’ikitegererezo mu Karere ka Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu( IGA-Karongi).

Kubera ibikorwa n’ imikorere myiza y’ubuyobozi bwa  Croix-Rouge, byatumye ababonye ubufasha bahindura ubuzima  .

Umunyamabanga Mukuru wa Croix-Rouge, Karamaga Appolinaire, ahamya ko abantu bose babonye ubufasha bashobora guhinduka mu mibereho yabo no mu mico.

Ati: “Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yakoze ibintu byinshi, yafashije abababaye kurusha abandi.Ari abahuye n’ibiza cyangwa abagezweho n’ingaruka za Covid-19. Bose mu babonye ubufasha bwa Croix Rouge Rwanda  bagize impinduka nziza y’ubuzima  mu mibereho yabo.Ni ukuvuga ko ibyo twatekerezaga ko mbere abantu badashobora guhinduka si byo, umuntu wese iyo umufashije ashobora guhinduka, akagira ubuzima bwiza .Akiteza imbere ndetse agafasha na mugenzi we.”

Tugarutse  ku kibazo cy’abakozi batakaje imirimo yabo kubera impamvu zitandukanye, ntabwo babyishimiye kuko batakibona ibyo babonaga , bahitamo gusebya umuryango wa Croix Rouge Rwanda.Uretse abo bakozi batakaje akazi, bivugwa ko hari n’abandi basigayemo bihishe inyuma y’igikorwa cyo gusenya  ikigo .Bamwe mu bakozi b’inyangamugayo bari mu mirimo yabo muri  Croix Rouge Rwanda bakaba bagira inama bagenzi babo kwitandukanya n’abo bagizi ba nabi kuko batisubiyeho bahura n’ingorane zo kuba bahagarikwa ku mirimo yabo.

Mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho urutonde rw’ababyihishe inyuma nibiba ngombwa inzego zibifitiyi ububasha zibakurikirane kuko basenya batubaka.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *