Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ‘NISR’ igaragaza ko abantu 42.103 banduye indwara y’igituntu mu myaka irindwi ishize.
Hari abantu bumva igituntu, bakumva ni indwara iteye ubwoba gusa, bakumva ko n’umuntu runaka akirwaye, bakamuhunga, ariko mu by’ukuri ugasanga nta makuru ahagije bafite kuri iyo ndwara.
Igituntu ni indwara yandurira mu myanya y’ubuhumekero aho iterwa na virusi zitandukanye, uyifite ayanduza abantu iyo akorora, igihe acira n’igihe yitsamura.
Muri icyo gihe cyose aba yohereza udukoko tw’igituntu mu mwuka aba ahumeka, akaba ariyo mpamvu aba yakwanduza abantu babana, abo bakorana cyangwa abo bamarana umwanya munini.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kivuga ko mu mwaka wa 2022-2023 mu Rwanda hagaragaye abarwayi b’igituntu 9417.
Muri aba abari barwaye igituntu cy’igikatu bari 90. Ni mu gihe iyi mibare yatumbagiye cyane kuko mu mwaka wabanje abari barwaye igituntu mu Rwanda bari 5 538. Byumvikana ko hiyongereyeho abarwayi barenga 3800 ku mwaka. Mu mwaka wa 2020-2021 ho hari habonetse 5 435.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ‘NISR’ igaragaza ko mu myaka irindwi ishize, igaragaza ko uko imyaka yagiye ihita ariko imibare y’abarwara igituntu yiyongeraga.
Ni ukuvuga ngo mu 2019 abarwayi b’igituntu bageraga ku 5.950, mu 2020 bageze ku 5.592, mu 2021 bagera ku 5.283 gusa umwaka wakuriyeho wo mu 2022 imibare yariyongereye igera ku 7.125, mu 2023 yahise itumbagira igera ku 9.512, mu 2024 imibare y’abarwaye iyi ndwara igabanyukaho igera ku 8.641.
Iyi raporo igaragaza ko muri iyi myaka irindwi mu barwayi bari barwaye iyi ndwara 339 muri bo bari barwaye igituntu cy’igikatu abandi bagera ku 5807 bo bari barwaye n’indwara ya Virusi itera Sida.
Iyi mibare igaragaza ko harimo n’abarwaye indwara y’igituntu bakayikira ariko ntibayikire neza kubera kudafata imiti neza bagera kuri 660 mu myaka irindwi ishize.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ‘NISR’ kigaragaza ko uko imyaka igenda ishira indi igataha impfu z’igituntu zigenda zigabanyuka, gusa nubwo bimeze gutyo haracyagaragara abicwa n’iyi ndwara.
Mu 2019 abishwe n’iyi ndwara bari 6,1% by’abayandura, mu 2020 bagera kuri 6,4%, mu 2021 iyo mibare yageze kuri 7,9%, mu 2022 iragabanyuka cyane igera kuri 5,7%, mu 2023 igera kuri 4,8%, mu 2024 igera kuri 4,5%.
Mu kugabanya abandura igituntu, Ishami rishinzwe kurwanya igituntu muri RBC rifite imashini zibasha kureba mu bihaha by’umuntu, ‘chest X-Ray machine’ zikoreshwa cyane ku bantu bafite agakoko gatera SIDA aho zibasha kureba n’igituntu cyaba cyihishe mu mibiri, nka kimwe mu bifasha kugabanya abanduza abandi batazi ko barwaye.
Hari kandi n’imashini 69 zitwa GeneXpert mu bitaro biri hirya no hino mu gihugu, zibasha gupima igituntu no kureba niba imiti isanzwe ikivura iri gukora akazi kayo, kuko bishobora kubaho ko agakoko kayitera karusha imiti imbaraga.
Abaturarwanda baributswa ko gusuzuma igituntu no kukivura bikorerwa ku mavuriro yose ya Leta kugeza ku kigo nderabuzima kandi bigakorwa ku buntu. Kugira ngo umuntu abashe kubona izi serivisi nta kiguzi atanze bituruka ku ruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda ubu ruri kuri 40% n’abafatanyabikorwa (60%).
RBC ivuga ko urwaye igituntu gisanzwe uvurwa amezi 6, agatangwaho amadolari hafi 60 (asaga ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda), urwaye icy’igikatu mu mezi 9 atangwaho amadolari 1500 (arenga miliyoni n’igice) ku miti gusa; hatabariwemo ibipimo afatwa buri kwezi na buri byumweru harebwa niba imiti nta ngaruka yamugizeho.
Uwitonze Captone
802 total views, 11 views today

