Inzira nziza Services, urugero rwiza mu kwita ku bakozi bayo ndetse n’isuku muri rusange.

Umujyi wa Kigali wirahirwa n’amahanga, abawutemberamo bakawuvuga imyato bitewe n’ubwiza ntagereranywa n’isuku ihebuje ituma ukurirwa ingofero ndetse benshi bakawufata nk’ icyitegererezo cyo kwigiraho binyuze mu ngendoshuri.

Muri iki gihe, u Rwanda rwateye intambwe irenze iyo gukurura ba mukerarugendo kubera ko babengutse imisozi igihumbi irutatse cyangwa inyamaswa zo muri pariki zirimo ingagi, bigera ku kuratwa muri raporo n’ibyegeranyo bikorwa n’abahanga birugaragaza ku ruhembe rw’ibihugu bikungahaye ku isuku muri Afurika.

Umuco wo kurangwa n’isuku uva mu ngo aho abantu batuye ukagera mu mihanda nyabagendwa no mu mahuriro yayo manini aho usanga hateye indabo zirabagirana; ibi kandi ntibisiga inyubako z’imiturirwa nazo zifatwa nk’indorerwamo y’iterambere muri Kigali.

Urugendo rwo kugira umujyi usukuye rwasabye imikoranire y’inzego zitandukanye zirimo Umujyi wa Kigali, abafatanyabikorwa ba wo mu isuku, abaturage na ba rwiyemezamirimo batwara iyo myanda bayishyira ahabugenewe.

Muri gahunda yo kunoza imikoranire no kugaragaza uruhare rwa buri wese, hateganywa amafaranga atangwa kuva ku muturage, ibigo by’ubucuruzi bikomeye n’ingengo y’imari ya leta.

Inzira Nziza Services ya Munyaburanga Thomas, ni kampani(company) ikusanya imyanda  mu bice bitandukanye  byo mu mujyi wa Kigali cyane cyane mu Umurenge wa Muhima ari naho ikicaro  cyabo giherereye yabwiye Ikinyamakuru Gasabo.net ko bakora ibishoboka byose kugirango aho bashinzwe gukora isuku, ibashe kuboneka uko bikwiye.

Hari za kampani zikoresha abakozi ariko ntizibahembere igihe!!

Munyaburanga Thomas atangaza ko  iyo umukozi akoze neza aba agomba guhembwa neza kugirango arusheho kwiteza imbere dore ko aba yakoresheje imbaraga ze,  bityo rero kuba hari kampani zikoresha abakozi ariko ntizibahembe ziba zica ubuzima bw’abakora akazi gatuma umujyi urushaho gusa neza, akaba yemeza ko mu Inzira nziza company bakora ibishoboka byose maze abakozi bagahemberwa igihe.

Kuba hari kampani zidaha abakozi   ibikoresho  bifashisha igihe bari mu Kazi!!

Hari ibikoresho by’ibanze abakozi bakora isuku baba bagomba kuba bafite, harimo udupfukamunwa, inkweto zizwi nka bote, amasarubeti, ingofero hamwe na gloves (zambarwa mu biganza), umuyobozi wa Inzira Nziza Services avuga ko abakozi bayo bose baba bafite bene ibi bikoresho kugirango akazi karusheho gukorwa neza.

Zimwe mu nzitizi zikunda kugaragara muri aka kazi ko gukora isuku , nuko hari ibice bimwe bitandukanye byo mujyi wa Kigali hari abaturage batarumva neza uruhare rwabo mugutanga umusanzu wifashishwa kugirango isuku irusheho kubungabungwa, nkuko byemezwa na Munyaburanga Thomas. ubusanzwe umusanzu w’umuturage uri mucyiro giciriritse aba agomba kwishyura amafaranga  angana n’ibihumbi 2,000 Frw buri kwezi.

Ubushakashatsi butandukanye bwemeza ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza.

Biseruka Jean d’amour

 1,387 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *