Mu Ntara y’Iburasirazuba Imirenge Gatore na Kigarama begukanye igikombe Kagame Cup

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bagaragaje ibyishimo nyuma y’uko amakipe yabo yombi yo mu bagabo n’abakobwa yitwaye neza mu Ntara y’Iburasirazuba akegukana ibikombe, haba mu bagabo n’abagore. Bakagaragaza ko intego bafite ari ugutwara ibi bikombe ku rwego rw’Igihugu.

Ibi, abaturage b’i Kirehe babigarutseho kuri uyu wa 29 Werurwe 2026, ubwo amakipe yabo yombi yakinaga imikino ya nyuma mu mupira w’amaguru, mu mikino y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’intara, aho izegukanye ibikombe ari Kigarama mu bagabo na Gatore mu bakobwa; ni imikino ya nyuma yabereye kuri Sitade Ngoma i Kibungo.

Umurenge wa Kigarama wari wageze ku mukino wa nyuma ukuyemo ikipe y’Umurenge wa Gishari yo mu Karere ka Rwamagana, aho yahise ihura na Murambi yo mu Karere ka Gatsibo, nayo yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo ikipe y’Umurenge wa Tabagwe wo mu Karere ka Nyagatare.

Ibyaje kurangira kuri iki Cyumweru, Kigarama itsinze 2-1 Murambi, naho Gatore itsinda 1-0 Gahara iyi mirenge yombi ikaba ari iyo mu Karere ka Kirehe.

Nyuma yo gutwara ibi bikombe, bamwe mu bafana bo mu Karere ka Kirehe baganiriye na MUHAZIYACU, bavuze ko iyi mikino ibashimisha cyane kandi ko bashimishijwe no kuba amakipe yabo yose atwaye ibikombe ku rwego rw’intara, bemeza ko intego bafite ari ukuzatwara ibi bikombe ku rwego rw’Igihugu bagahesha ishemba Akarere ka Kirehe.

Kwizera Marie Grace utuye mu Murenge wa Gatore, yagize ati: “Mbere na mbere ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wadushyiriyeho iyi mikino, intsinzi tubonye uyu munsi ni ibyishimo ku banya-Kirehe, twasezereye amakipe atandukanye yo mu ntara yacu, ubu twegukanye igikombe. Twanatwaye igikombe mu bakobwa nabyo ni ibintu bidushimishije cyane. Igisigaye ni ukuzana igikombe ku rwego rw’Igihugu.”

Mugisha Eric na we yagize ati: “Iki gikombe nagishakaga mu Ntaganzwa, ubu aka kanya twegukanye igikombe ni ibyishimo bikomeye kuri twe. Ikipe yacu tuzayiguma inyuma ku buryo tuzatwara igikombe ku rwego rw’Igihugu. Iyi mikino ni myiza cyane kandi ubutumwa abayobozi baduha nabwo turabuzirikana cyane.”

Umutoza w’ikipe y’Umurenge wa Kigarama wanegukanye igikombe, Nshimirwa Frederick avuga ko icyabafashije gutsinda ari ubuyobozi bwabaye inyuma y’ikipe igategurwa hakiri kare. Yemeza ko icyizere cyo gutwara igikombe nk’ikipe izasohoka ku rwego rw’Intara gihari.

Yagize ati: “Icyadufashije gutsinda, ubuyobozi bwatubaye hafi dutegura ikipe yacu hakiri kare, nicyo kintu kiduhesheje intsinzi. Ubu aka kanya icyo dushyize imbere ni ukwegukana igikombe ku rwego rw’Igihugu abakinnyi, abafana bafite ubushake. Igikombe cy’Igihugu tuzacyegukana nta kabuza.”

Ibi kandi binashimangirwa na Kapiteni w’ikipe y’Umurenge wa Kigarama Sangayezu Aime, avuga ko gushyira hamwe aribyo bintu byabagejeje ku ntsinzi zose, kandi ko kuba bazi umupira nabyo bibongerera gutsinda. Agahumuriza abafana babo ababwira ko gahunda ari ukuzana igikombe ku rwego rw’Igihugu.

Yagize ati: “Icyadufashije ni ugushyira hamwe, tugakina ibyo dusanzwe dukina kuko twe tuzi umupira, kandi icyatuzanye ntabwo ari ukwitabira gusa, ik’ingenzi ni ukuzana igikombe ku rwego rw’Igihugu. Umukino ugira ibyawo, iyo habayeho ikosa ku ikipe muhanganye uhita ubona igitego, kandi ayo makosa ntabwo dukunze kuyagaragarwaho.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, avuga ko imikino y’Umurenge Kagame Cup ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano ku bakiri bato, kandi  kugira ngo ubigereho ari uko wirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, no gutangira amakuru ku gihe ku hari ibyaha, agashimira abafatanyabikorwa bababaye hafi muri iyi mikino.

Mu kiganiro yagejeje kubitabiriye Guverineri Rubingisa, yagize ati: “Ndabashimira ko mwitabiriye iri rushanwa, nshimira abakinnyi bagerageje kugaragaza impano mu mikino itandukanye, abayobozi babigizemo uruhare rukomeye. Ndashimira abaduteye inkunga muri iyi mikino haba PSF na JADf baradufashije cyane. Abajene twabonye imbaraga mukoresha mu kibuga, biriya ntabwo wabigeraho wasinze, dukomeze twimakaze imiyoborere myiza duha umuturage serivise nziza, dutanga amakuru ahari ibyaha kugira ngo twubake Igihugu cyacu.”

Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije kwimakaza imiyoborere myiza, akinwa guhera ku rwego rw’umurenge mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare, Kubuguza (Igisoro), Gusiganwa ku maguru, Gusimbuka Urukiramende ndetse na Sitbal.

Uwitonze Captone

 899 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *