Muhanga: Hafatiwe imodoka ipakiye ibicuruzwa bya magendu

Mu ijoro ryo ku itariki 27 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange yafatanye abagabo babiri ibicuruzwa bitandukanye bya magendu byavaga mu karere ka Ngororero byerekeza  mu mujyi wa Kigali.

Ibyafashwe bigizwe n’amabaro 10 y’imyenda ya caguwa n’inkweto byose byafatanwe Nizeyimana Hemedi w’imyaka 32 y’amavuko wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Prado TXL RAD 250M arikumwe na Ntirenganya Simeon w’imyaka 38 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko ifatwa ry’iyi modoka rikomoka ku makuru Polisi yahawe kuri terefoni n’umuturage ibikorwa byo kuyifata bigahita bitegurwa.

Yagize ati “ Polisi yashyize bariyeri (snap- check) mu murenge wa Nyarusange mu kagari ka Mutongati  abapolisi babonye ya modoka barayihagarika ariko umushoferi agonga bariyeri arakomeza.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko iyi modoka yageze imbere yatobokesheje amapine kubera kugonga imitego yari yashyizwe mu muhanda, abari bayitwaye bakaba bafatiwe kuri moto bagiye gushaka aho bahisha ibi bicuruzwa ngo bage gushaka umukanishi wabahomera amapine bakabona gukomeza urugendo.

 CIP Karekezi yavuze ko ibyo bicuruzwa bya magendu n’ababifatanwe bahise bashyikirizwa ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu karere ka Muhanga.

Yasabye abaturage gukora ubucuruzi bwemewe kandi bukurikije amategeko birinda magendu kuko ibateza igihombo ikanabakururira ibihano biremereye.

Yagize ati:” Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanwe,imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza iterambere ryacyo kandi ingaruka mbi zabyo zigera no ku baturage muri rusange kuko imisoro inyerezwa ariyo iba ikwiye kugarukira abaturage binyuze mu bikorwa remezo bitandukanye.  Buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya atanga amakuru aho  igaragaye”.

Ingingo 199 mu mategeko ajyenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa  Afurika y’Iburasirazuba  (East African community management act) ritegenya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri  n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanwe. Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.

www.gasabo.net

 1,286 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *