Musanze:Muri GS Gatovu, abarimu ngo bafatanya n’abakwikwi gutegura ibiryo byo mu gikoni

GS Gatovu,  ni ikigo giherereye mu murenge wa Gataraga, akarere ka Musanze, ngo abarimu bo muri  iki kigo  bategetswe gufatanya akazi n’abakwikwi   gutegura amafunguro yabo ya buri munsi, maze ubyanze umuyobozi w’ikigo akavuga ko yigometse.

Abarimu bahinduwe ababoyi, ababyanze bagahohoterwa

Byose byatangiye ku mugoroba wo ku wa 18/05/2026, ubwo umwe mu bahurira ku rubuga MIA ashyize kuri uru  rubuga  ifoto (bigaragaraga ko yakuye kuri facebook) iriho umwarimu w’umugabo urimo akora umutsima mu cyikoni bigaragara ko gikoreshwamo inkwi, impamvu yo kugaragaramo umwanda w’imbyiro, hagakemangwa n’isuku igirirwa ibiribwa bitegurirwa muri icyi cyikoni.

Hejuru y’iyi foto, ahari ikirango cya facebook  hari amagambo agira ati : ” Aba ni abarimu bo muri GS Gatovu i Musanze, bavanwa mu ishuri bakajya guteka ibyo barya, iyo ubyanze uhimbirwa ibyaha.”

Uyu kandi munsi y’iyi foto yahise ahashyira ingengabihe yemeje ko ariyo igaragaraza uko abarimu bo kuri iki kigo basimburana mu guteka, iyi ngengabihe ikaba yari ifite umutwe ugira uti :”Gahunda yo kwita ku ifunguro ry’abarimu. Igihembwe cya mbere cya 2025/2026.  Nk’uko bigaragara kuri Iyi ngengabihe, yateguwe ku buryo buri munsi kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, haboneka abarimu babiri bakora imirimo yo muri iki cyikoni bategura amafunguro y’abarimu.

Ikitarumvikanye kuri iyi ngengabihe ni ukuntu igihembwa cyose iyi mirimo yaharirwa abarimu 12 gusa kandi biganjemo ab’igitsina gore, hagatekerezwa rero ko iyi gahunda yari iy’icyumweru runaka aho kuba igihembwe cyose kuko bitashoboka ko ikigo cya Gs cyakoraho abarimu 12 gusa.

Mu kumusubiza mwe mubari ku rubuga yamushubije mu rwenya agira ati: ” Hahahahaha, nawe uri umwarimu, ejo urajya mu gikoni.”

Undi nawe bahurira kuri uru rubuga yumvikanye atangara agira ati:” Buriya iyo gufungura birangiye ninde woza ibyombo ?, tekereza mwarimu mu byombo abana bashungereye ?, nta muntu w’umu licencie bibereye kwirirwa mu byombo ngo narangiza aje gutambutsa ubwenge, biba byivanze.”

Undi we ariko yabaye nk’ugaragaza ko nta gitangaza kirimo kuko mu bindi bihugu kujya mu cyikoni ku mugabo ari ibintu bisanzwe yagize ati:”None iwanyu ku kigo mwe mubigenza mute ? N’ i Burayi ngo abagabo baritekera! Niba babikora muri off nta kibazo!

Ubutumwa bw’umuntu utazwi busobanura neza imvo n’imvano y’akazi k’ububoyi kahawe abarimu bo kuri  Gs Gatovu

Hagati aho kuri uru rubuga rumaze kuba kimenyabose, hagaragaye ubutumwa burebure bushobora kuba bwaravuye mu buyobozi bw’ikigo cyangwa ubw’akarere ka Musanze, butanga ibisobanuro kuri iyi nkuri yari ikomeje gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu bumwa  bwemeza ibyo kuba harabayeho ibyo kuba abarimu bikorera icyikoni maze buva imuzi imvo n’imvano yabyo. Uwabwanditse yagize ati:” GS GATOVU, ni ikigo cyatangiye 2021 nyuma ya covid kubera ko cyari ikigo gishya abarimu hafi 90% bari bashya aribwo batangiye akazi. Batangiye bajya gushaka ibyo kurya mu ducentres twegereye ikigo aritwo centre ya Kiraro n’iya Gatovu gusa bagiye babona utwo ducentres nta restaurant ibakwiriye ihariHari n’igihe baburaga ibyo kurya cyangwa bagakererwa nyuma ya saa sita. Nk’abarimu n’umuyobozi wari uhari icyo gihe bifuje ko bashaka uko bishakamo ibisubizo bakabona uko bafata ifunguro ariko bagira imbogamizi y’umukozi kuko abenshi bari bagitangira akazi. Nyuma baje kumvikana ko bagomba kubyikorera. Igihe cyarakomeje bikorwa gutyo ntawe ubyinubira kuko bari barabyemeye bose nta n’amasomo byicaga kuko buri wese yari afite igihe cyo kujya gutegura ifunguro kandi yabaga nta masomo afite.

Uwanditse ubu butumwa yakomeje avuga ko ibintu byageze bigahinduka, hagira abarwanya iki gikorwa ubuyobozi buhitamo gushaka undi muti. Yagize ati:’‘Igihe cyarageze abarimu bashya baje mu ntangiro z’uyu mwaka w’amashuri 2025/2026, ntibabyumva bagenda babirwanya bafotora abarimu bari guteka no gusebya ikigo kandi zari gahunda ikigo cyumvikanyeho. Amafoto yafashwe mu kwezi kwa cumi muri 2025.Nyuma ubuyobozi bwafashe gahunda yo gushaka umukozi,ufasha mu gutegura amafunguro ubu nta mwarimu ukijya mu gikoni kuhera mu kwezi kwa kabiri”.

Mu kurangiza ubutumwa bwe uwatanze ubutumwa yemeza ko umwarimu uvuga ko yahaniwe ko yanze guteka abeshya ko ahubwo azira amakosa y’akazi arimo no kwanga gutegura amasomo

N. B : Umwarimu uvugako yahaniwe ko yanze guteka ntabwo aribyo ahubwo azira amakosa y’akazi harimo  kwanga gutegura amasomo,  gusiba akazi ndetse no gukererwa.

Ipfunwe kuri Licencie uhembwa ibiumbi 350, wirirwa apfunetsa mu nkono, imbere y’abana ashinzwe kurera

Nubwo ubu butumwa bwemeza ko iki kibazo cyarangiye, abarimu bakaba barashakiwe umukozi, haribazwa impamvu aba barimu bakomeje gukorera mu bihe bidasanzwe byo mu mwaka wa 2022 ubwo iri shuri ryari rigifungura imiryango ari no mu cyorezo cya covid.

Koko rero nk’uko twabivuze hejuru, iriya foto ntiha icyubahiro mwarimu w’umu licencie uhembwa arenga ibihumbi 300,  kuko icyikoni ubwacyo gikoreshwamo inkwi  kigaragaraza ahantu hari umwanda hataberanye no gutegura ibiryo by’umuntu wiyubashye uhembwa nyine kariya kayabo.

Abazi neza kariya gace kandi bazi neza ko kuri ubu hagenda harushaho kuba heza, kuko ni mu nkengero za Kaminuza ishami rya Busogo, kuri ubu bikaba bitakiri ngombwa guhatira abarimu gutekerwa mu kigo wosha abanyeshuri bo mu mashuri abanza kuko haboneka ama restora meza ategura byiza bijyanye n’umukozi uhembwa neza buri kwezi.

Ikigaragara nuko ibyabaye bikajyanwa no mu itanagazamakuru bishobora kuba bigaragaraza ukutumvikana hagati y’abarimu n’ubuyobozi bwabo kuko ntibyumvikana ukuntu hari abarimu bakwemeza ko bakorerwa ihohoterwa boherezwa ku ngufu mu mirimo y’igikoni noneho ubuyobozi bukaza bubihakana bukemeza ko abajyanye izi nkuru mu itangazamakuru ari abananiwe akazi, banga gutegura, basiba cyangwa bagakererwa ku kazi.

Ikizwi nuko kimwe n’abakozi ba Leta bose, abarimu bafite amategeko abagenga, by’umwihariko abarimu bakaba bafite Stati yihariye ibagenga, ministeri y’uburezi nayo ikaba yarashyizeho amabwiriza ya ngombwa ajyanye n’ibijyanye n’uburezi mu gihugu, igisabwa akaba ari ukubahiriza ibivugwa muri aya mategeko n’amabwiriza yose, abayarengaho, yaba abayobozi cyangwa abarimu ubwabo, bagafatirwa ibihano byateganijwe bituma bikosora bagasubira neza mu nshingano zabo.

GS Gatovu yubatswe mu mwaka wa 2017, mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gatovu, kuri ubu utujwemo imiryango 60.Ni amashuri yaje gufasha n’abandi banyeshuri bakomoka mu Mirenge ituranye na Gataraga aho kuri ubu yigamo abanyeshuri basaga 1000 mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ubwanditsi (source:Virungatoday.rw)

 2,769 total views,  2,769 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *