Gicumbi:Ishyaka Green Party ryatangije ibikorwa bishya ku rwego rw’Imirenge

Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’iterambere, tariki ya 6 Nzeri 2026,mu Karere ka Gicumbi, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party) ryatangije  gahunda y’inama, amahugurwa no gutora inzego z’Ishyaka ku rwego rw’Imirenge mu karere ka Gicumbi

Ibi bikorwa bibera kuri Urumuli Hotel, mu Karere ka Gicumbi, bigamije gukomeza kubaka inzego z’Ishyaka zishingiye ku miyoborere, demokarasi no kurengera ibidukikije.

Mu gufungura inama ku mugaragaro Dr Frank Habineza yagarutse ku bikorwa Ishyaka ryakozeho ubuvugizi harimo:Mu bijyanye n’ubutaka yavuze ko hakozwe ubuvugizi ku musoro uva kuri F300 ujya kuri F80 naho muri gahunda y’ubuzima yavuze kuri Mutuel de sante aho umuntu asigaye atanga ubwisungane mukwivuza agahita atangira kwivuza atagombye gutegereza iminsi 30.

Dr.Habineza Frank yavuze  ku ngengabitekerezo y’Ishyaka rya Green Party n’uruhare rwa buri murwanashyaka mu gushumangira ayo mahame .
Ikiganiro uruhare rw’abarwanashyaka mukugaragaza isuranziza y’Ishyaka cyatanzwe Theoneste Dusabyimana. Yavuze kubikorwa Ishyaka ryakozeho ubuvugizi harimo: Kongera Umushara wamwarimu; Gahunda yokugaburira abana ku ishuri nibindi….
Yakomeje abashibikariza kwitwaraneza ahobatuye nahobakorera bagararwa nibikorwa byiza. Gusakaza ibikorwa by’Ishyaka bakoresheje imbugankoranyambaga.
Kwitabira gahunda za leta umuganda, amatora nizindi gahunda leta igenera abaturage.

Ikiganiro k’Uruhare rw’abarwanashyaka mukurengera ibidukikije cyatanzwe na Claudine Uwimana uyoboye urugaga rw’abagore mu Ishyaka rya Green Party Mukarere ka Gicumbi. Yagarutse kuruhere byumwihariko abadamu mukurengera ibidukikije ko aribo bagomba kuba intangarugero mukugira isuku, kwita kubidukije babibungabunga aribyo amazi, amashyamba, ibiti byimbuto nibindi…Ikiganiro ku Amahoro n’Umutekano cyatanzwe na Viateut Biramahire akaba numuyobozi wurugaga rwurubyiruko mu Ishyaka rya Green Party Mukarere ka Gicumbi. Inama n’amahugurwa byasojwe n’amatora ahobitoreye abayobozi muri komite y’Ishyaka ku rwego rw’umurenge na komite y’urugaga rw’urubyiruko n’ abagore bose hamwe bakaba 33 kuri buri Murenge.

Uwitonze Captone

 4,852 total views,  15 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *