Nyagatare :Matimba na Karangazi haboneka umubare w’ubwandu bwa SIDA ku gipimo cyo hejuru cyane mu Rwanda

Ubwo bamwe mu banyamakuru bagize ishyirahamwe ABASIRWA , basura ako karere  bamwe mu bakorera uburaya i Nyagatare  bayibwira ko bamenye ububi bwa SIDA bakurikije uko babona SIDA imerera nabi bamwe muri bagenzi babo.

Zimwe mu ndaya twaganiriye zatubwiye ko kenshi zibiterwa n’imibereho mibi.Akenshi ko baba bafite abana batunze babona bagiye kuburara bakemera bagasambana , nibura icyo gihumbi kikaboneka

Umwe muri bo utarashatse ko izina rye ritangazwa, yagize ati “Njye nabuze icyo ngaburira abana mbonye batangiye kurira  nta  n’inoti ya 500. Kugira ngo nshobore kubona icyo kurya nagiye gutega mu ijoro, imvura ihita igwa ari nyinshi mpita mpura n’umugabo ndamwegera mubwira amagambo meza ku buryo anyifuza. Gusa yahise ambwira ko na we asigaranye amafaranga 1000 kandi nta yandi yo kurya afite. Yambajije niba na kwemera amafaranga 500 ku gaturu kamwe ngo tugabane icyo gihumbi.Nahise mbyemera kuko ntayandi mahitamo yari asigaye”

Uwo mugore akomeza avuga ko kubera inzara ndetse n’amasaha aho yari ageze, yemeye akaryamana na we kandi ngo nta gakingirizo bakoresheje . Ati “Birashoboka ko wagarurira umuntu ku mafaranga igihumbi, bitewe n’uko ibihe bimeze; ariko ubu bimeze nabi cyane

Bamurigire M Chantal ,uhagarariye  ishyirahamwe  Indangamirwa  ,  ryavuye mu buraya atangaza ko babiretse  bitewe n’amahugurwa bahawe hanyuma  bafata umwanzuro wo kubuvamo bashaka ubundi buryo bw’imibereho .

Itsinda ry’indaya z’i Nyagatare  ryaganiye na ABASIRWA ,  rivuga ko ntawabona cyangwa ngo abe yumva ububi bwa SIDA maze ngo abure gufata ingamba zo kwirinda SIDA: “Ntitucyemera gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo n’abakiriya bacu kuko twamenye ingaruka mbi z’imibonano mpuzabitsina idakingiye.Abagabo badakoresha agakingirizo baba bafite virusi itera SIDA.Iyo yanze ko dukoresha agakingirizo acaho na njye nkacaho.”

Dr. Kayiranga Vital ukuriye ishami rya Nursing ,  yatanze incamake z’uko SIDA ihagaze kuri ibyo bitaro bitewe n’ababagana.Ngo Umurenge  wa Karangazi uri kugipimo cya  56% bagakurikirwa na Matimba .

Uhagarariye abahoze bakora uburaya biyise Indangamirwa  i Nyagatare, Bamurigire M Chantal, avuga ko hari abavuye muri izo ngeso bitewe n’amahugurwa bahabwa n’imishinga itandukanye, n’abandi bashinzwe kubagira inama kandi nabo bakomeje urugamba rwo gukangurira bagenzi babo kuva muri izo ngeso.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare  bwana Mushabe Claudian,avuga ko nubwo muri Nyagatare hari Imirenge ivugwamo SIDA cyane bafashe ingamba zo guhangana n’ubwandu bushya kugira ngo idakomeza gukwirakwira  no mu bindi bice bigize ako Karere.

Uwitonze Captone

 1,895 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *