Mwarimu Clement narega meya Vestine Mukandayisenga azishyura iki, muzi ko hari bamwe mu bahoze ari ba meya badashobora kwigurira brochette n’ikirayi
Byakunze kubaho kenshi mu gihe uwiyita umuyobozi ahanganye n’umuturage mu nkiko bikarangira umuturage amutsinze da; yabura ubwishyu agatangira kuvuga ayandongo ngo leta niyishyure ngo ikosa ryabaye ayikorera.
Ni muri urwo rwego Mukandayisaba Vestine akomeje kwishyira hejuru y’amategeko yanga gusubiza ku kazi mwarimu clement nkuko Komisiyo yandikiye akarere ka Gakenke guha igisubizo Uwazigira ku ibaruwa yakandikiye, agasaba ibyo yasezeranijwe ariko ko kakica amatwi.
Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo yashingiye ku ibaruwa Akarere ka Gakenke kandikiye mwarimu Clement kamumenyesha ko ahagaritswe by’agateganyo kubera iperereza yakorwagaho ku cyaha cy’ubujura yakekwagaho kandi ko naba umwere azasubizwa mu kazi, agahabwa n’umushara yabikiwe nk’uo amategeko abiteganya.
Madame Angelina ( mureba hejuru ku ifoto)yashingiye no ku ibaruwa uyu mwarimu yandikiye akarere, asaba kurenganurwa agasubizwa mu kazi kandi agahabwa n’umushara we, kubera ko iperereza yakorwagaho ryarangiye akaba yaragizwe umwere, nyamara akarare kakanga gusubiza iyo baruwa;
Ashingiye kandi ku bikubiye mu itegeko rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta;
Ashingiye nanone ku bikubiye mu itegeko rishyiraho Stati Rusange igenga abakozi ba Leta mu ngingo ivuga ku buryo gutakamba no kujurira bikorwa;
Madame Angelina yabwiye uyu mwarimu ko Komisiyo imwandikiye imumenyesha ko yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, ibusaba gusuzuma ikibazo cye no ku gisubiza mu nyandiko.
Habayeho kwitiranya ibikubiye ngingo ya 40 n’iya 67 za Stati Rusange igenga abakozi ba Leta n’ibikubiye mu ngingo ya 56 ya Stati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze.
Koko rero mu ngingo ya 40 ya Stati rusange igenga abakozi ba Leta bavuga ku mpamvu zo guhagarikwa ku mirimo by’agateganyo, bagakomoza ku ihagarikwa ku murimo ry’umukozi igihe yafunzwe by’agateganyo ( n’inzego z’ubutabera birumvikana ) mu gihe kitarenze amezi 6. Ibi nibyo byabaye kuri uyu mwarimu Clement kuko yatawe muri yombi arafungwa akurikiranyweho icyaha cy’ubujura bw’amatungo.
Icyabayeho rero nuko yaje kugirwa umwere ibyagombaga gukurikiraho bikaba bivugwa mu ngingo ya 41 igika (1-2) rya ririya tegeko. Koko rero bagira bati: ”Iyo uwo mukozi wa Leta agizwe umwere cyangwa nta kosa rimuhamye, ahabwa umushahara yabikiwe.” Bikaba byumvikana rero ko nta zindi nzira zari zisigaye zo gukurikirana uyu mwarimu.
Ingingo ya 56 ya Stati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze ari nayo akarere kagaragaje mu ibaruwa ko kashingiyeho baha uyu mwarimu igihano, ivuga ku ihagarikwa ry’agateganyo mu gihe cy’iperereza. Iyi ngingo yo ireba umukozi ukekwaho ikosa rishobora gutuma ahanishwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri rikemeza ko icyo gihe ashobora guhagarikwa mu gihe kitarenze amezi 3 ngo hakorwe iperereza.
Icyabayeho rero nuko ibisabwa muri iyi ngingo bitigeze bikorwa kuko Meya yafashe icyemezo atabanje kugisha inama akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi ( igika cya 2 cy’iri tegeko), byongeye kandi nta perereza ryigeze rikorwa cyane ko n’ikosa uyu mukozi yari akurikiranyweho ritari ryabereye ku kazi.
Kuba akarere karahindukiye kagasaba ibisobanuro uyu mwarimu bishoboka ko kabikoze gashingiye ku ngingo ya 67 ya Stati Rusange igenga abakozi ba Leta mu gika cya (1-2) ivuga ku buryozwe bw’ikosa ryo mu rwego rw’akazi n’uburyozwe bw’icyaha aho bagira bati:”Gukurikirana umukozi ku ikosa ryo mu rwego rw’akazi ntibibangamira uburyozwe bw’icyaha. Ikosa ryo mu rwego rw’akazi rishobora gutuma hatangizwa icyarimwe ikurikiranwa ku ikosa ryo mu rwego rw’akazi n’ikurikiranacyaha. Iyo umukozi wa Leta akurikiranyweho icyaha gifitanye isano n’ikosa ryo mu rwego rw’akazi, urwego akorera rumukurikirana ku ikosa ryo mu rwego rw’akazi rutabanje gutegereza ko ikurikiranacyaha rirangira.”
Iyi ngingo rero ntiyari bubashye kubahirizwa kuko Meya yari yararangije kwemeza ko Uyu mwarmu azahita asubizwa uburenganzira bwe naramuka agizwe umwere mu nkiko, ikindi kandi icyaha yari akurikiranyweho ntabwo cyari kigize ikosa ryo mu rwego rw’akazi.
Byitezwe rero ko bitarenze kuri uy wa kabiri taliki ya 29/09/2026. akarere kazaba karangije guha igisubizo uyu mwarimu, igisubizo ubwacyo kikazaza gishingiye ku kuba uyu mwarimu yaragizwe umwere ntahite ahabwa uburenganzira bwe, bivuze ko ya nzira yari yaratangiwe n’akarere yaka uyu mwarmu ibisobanuro nta gaciro igifite.
Kuba meya cyangwa undi muyobozi runaka ntibivuze ko ugomba gusuzugura icyemezo cy’inzego zigukuriye kuko nawe ejo ejobundi ushobora kugana urwo rwego mu gihe wahuye n’ikibazo runaka , menya ko uwo mwanya urimo hari uwo wawusanzemo kandi ko wari undi uzawujyamo.
Uwitonze Captone
5,760 total views, 5,760 views today

