Rutsinga Jaques aravugwa mu kudindiza gahunda y “Ejo heza”

Gahunda  ya “Ejo heza’  yashyizweho  na Guverinoma y’u Rwanda  igamije kuzamura igipimo cy’ubwiteganyirize mu gihugu no kuzamura ubukungu.

Mu gihe ibintu bitarajya mu buryo neza , biravugwa ko umuyobozi wayo bwana Rutsinga Jaques, ari kubizambya.

Bamwe mu bakozi batifuje ko amazina yabo atangazwa ngo batirukanwa, babwiye ikinyamakuru Gasabo ko uyu mugabo ari kugonganisha abakozi, abateranya na bagenzi babo.Ngo ntibazi icyo agamije Ariko hari abakeka ko ari uburyo bwo gushaka kubigizayo yitwaje ko badashoboye.Ibi bidakosowe cyangwa ngo bajyeho undi muyobozi ubishoboye iyi gahunda yazamba burundu.

Twagerageje kuvugana na Rutsinga ntibyadushobokera kuko telefoni ye 0788353233 itacagamo.

Niba iyi gahunda  itageze ku nshingano zayo bizatuma abo yari gufasha batindahara.

Ubundi ubwizigame bw’abanyarwanda ku kigereranyo cy’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu (GDP) buracyari hasi ku kigero cya 10.6%. Ibyo bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu zirimo kwiyongera kw’inguzanyo zituruka hanze y’igihugu mu mishinga y’ishoramari.

Kugeza ubu abanyarwanda bafite ubwiteganyirize bw’izabukuru bagera ku 8%.Ejo Heza igamije kongera uwo mubare ari nako ifasha mu kongera ishoramari mu gihugu.Ni ubwiteganyirize bugenewe abanyarwanda bose baba abakora akazi kabahemba ku kwezi, abanyabiraka, abahinzi n’abandi bafite amikoro yoroheje.

Bivugwa ko u Rwanda rufite intego yo kuva ku rwego rw’ibihugu bikennye rukagera ku rwego rw’ibihugu bifite amikoro aringaniye bitarenze 2035 no ku rwego rw’ibihugu bikize mu mwaka wa 2050, none hari abatangiye kubizambya.

Uwitonze Captone