Amerika yatangaje imikoranire mishya n’u Rwanda mu kurwanya Sida

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rex Tillerson, kuri uyu wa Kabiri, yashyize ahagaragara gahunda nshya yo kwihutisha kurwanya icyorezo cya Sida ya 2017-2020 mu bihugu 13 birimo n’u Rwanda, binyuze muri gahunda ya Perezida wa Amerika mu kurwanya Sida, President Emergency Plan for AIDS Relief (PEPFAR).

Amerika isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu kurwanya Sida kuko nibura kuva mu 2004, icyo gihugu cyashoyemo asaga miliyari imwe y’amadolari, ni ukuvuga hafi miliyari zisaga 800 z’amafaranga y’u Rwanda yanyujijwe muri serivisi zitandukanye zirimo gutanga imiti igabanya ubukana bwa Sida.

Ibyo bihugu 13 ukurikije uko bifite abaturage benshi banduye virusi itera Sida; ni Kenya, Zambia, Tanzania, Uganda, Zimbabwe, Malawi, Lesotho, Côte d’Ivoire, Botswana, Namibia, Swaziland, Haiti n’u Rwanda.

U Rwanda ruza imbere mu kugira impfu nke za Sida buri mwaka kuko buri mwaka hapfa byibura abantu 5000 ndetse n’abayandura bari munsi ya 8000, mu gihe Kenya abapfa ku mwaka bagera ku 45, 000 naho abayandura buri mwaka bakagera ku 62,000.

Tillerson yashimangiye ubushake bwa Amerika mu kurwanya Sida mu bihugu birenga 50, anagaragaza uburyo bwo kwita by’umwihariko ku bihugu 13 bikiremerewe n’iyo ndwara, kugira ngo mu 2020 bizabe byageze aho bigenzura ikwirakwira ryayo.

Yagize ati “Icya mbere, ni ugukomeza gutanga serivisi zirimo imiti igabanya ubukana ku bantu dufasha. Icya kabiri ni ugutanga serivisi zishoboka ku mpfubyi n’abana batishoboye, ba bandi bahita bagirwaho ingaruka by’ako kanya cyangwa mu buryo bw’igihe kirekire iyo ababyeyi cyangwa ababareraga bahitanywe n’iyo ndwara.”

“Icya nyuma ni ukwihutisha gahunda zo guhashya icyo cyorezo mu bihugu 13, bigaragaramo umubare munini w’imiryango ihanganye n’ingaruka za VIH/SIDA kandi bifite ubushobozi bwo kugenzura umuvuduko wayo bitarenze 2020.”

Uburyo buzifashishwa

Tillerson yavuze ko PEPFAR izakoresha uburyo burimo gufasha abantu kwisuzumisha virusi itera Sida, cyane cyane ku bagabo bafite mu myaka 35.

Yagize ati “Ibi ni ingenzi cyane kubera ko tuzi ko hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abagabo bafite munsi y’imyaka 35 ntabwo bazi aho bahagaze kandi nta n’imiti bafata. Ni ibintu bikomeza gukongeza iki cyorezo mu bakobwa bato bafite hagati y’imyaka 15-24 n’abasore bafite hagati y’imyaka 25-35.”

Hari kandi gusakaza uburyo bwo kwirinda virusi itera Sida, by’umwihariko ku bakobwa bafite munsi y’imyaka 25 n’abagabo bafite munsi y’imyaka 30 binyuze muri gahunda yo gufasha abakobwa gufata umwanzuro kugira amikoro, ubujyanama no gusakaza uburyo bwo kwisiramuza ku bushake ku bagabo n’abahungu bakiri bato.

Harimo kandi kugendera ku bipimo hasuzumwa uko imbaraga zikoreshwa zibyara umusaruro; gukorana n’amadini n’abikorera mu bikorwa byo kurwanya Sida no gukorana na za giverino ahaba muri gahunda zishyiraho no mu birebana n’imari mu gushakaira umuti icyorezo cya Sida.

Amerika ivuga ko ubwo buryo buzagabanya ingano ya Virusi itera Sida iri mu bantu, bigire ingaruka mu mubare w’uwabandura bashya ndetse muri bya bihugu 13 abari ku miti igabanya ubukana babe bageze kuri 70 ku ijana mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida (UNAIDS) ryifuza ko mu 2020 byaba 90-90-90, ni ukuvuga 90% by’ababana na virusi itera Sida bakamenya ko bayifite, 90% by’abayifite bagafata imiti igabanya ubukana ndetse 90% by’abari ku miti, virusi ntibe itagitembera mu maraso.

Kugera mu mpera z’umwaka ushize, ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda na UNAIDS, PEPFAR yafashaga mu kubona imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida abantu 98,001, barimo abana 5, 040. Muri uwo mwaka kandi yafashije mu gusiramura abagabo 50,204, mu gusuzuma Sida n’ubujyanama ku bagore 146, 315 batwite, n’inkunga ku mpfubyi n’abana batishoboye 72,448.

Icyo gihe abafataga imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida bageraga ku 180 000, abafite iyo virusi bo ari 3%

 3,219 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *