“Gahunda yo Kuboneza urubyaro ku bangavu biracyaganirwaho” Dr Sabin Nsanzimana
Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsabimana, avuga ko hari uburyo bwo kurinda abangavu gutwita bukiganirwaho hagati ya Leta n’abihaye Imana.
Ibi byagarutsweho Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Kanama 2019 mu kiganiro kigufi umuyobozi wa RBC yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umuganda wakorewe mu Rugando mu karere ka Gasabo ,mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA, rimaze mu bikorwa byo kwita ku muryango.
Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, atangaza ko hari uburyo bwo kurinda abangavu gutwita bukiganirwaho hagati ya Leta n’Abihayimana, kuko kuboneza urubyaro bidahera ku wabyaye ahubwo bihera kuri wawundi ubiteganya.
Dr. Nsabimana yagize ati’ “Dufite uburyo bwinshi bitewe n’icyiciro cy’imyaka umuntu arimo, abakiri bato hari ibyo bagenerwa, abakuze hari ibyo bagenerwa. Wenda ushaka kuvuga ibijyanye n’agakingirizo ubu hari ibyo tukiganiraho n’abihaye Imana, hari ibyo twumva kimwe hari n’ibyo tugerageza kuganiraho cyane kugirango tugire aho duhurira. Uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro buteganywa na Minisiteri y’ubuzima, bwaba ubwo kwifata ndetse n’ubwo kwa muganga, nta na bumwe bukuraho ubundi, bwose buruzuzanya”.
Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato muri iki gihe gihangayikishije inzego nyinshi yaba Minisiteri yita ku muryango, yaba iy’ubuzima hamwe niy’uburezi kuko abo bana benshi baba bari kuva mu mashuri, akavuga ko ingamba zihari zituruka muri ibyo bice by’ingenzi bihanganye n’icyo kibazo.
Mark Bryan Schreiner uhagarariye UNFPA mu Rwanda, avuga ko bo icyo bitaho ari ukumenya ko abantu bose amakuru abageraho uko bikwiye, agira ati, “Dushyigikiye ko abantu ari bo bifatira icyemezo, niba bakeneye kuboneza urubyaro mu buryo butangwa kwa muganga, bakabyifatiraho icyemezo kandi bagahabwa izo serivisi. Dukorana n’inzego zitandukanye kugirango amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere agere no ku bato bityo bifatire ibyemezo ubwabo”.
Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) igaragaza ko abagore baboneza urubyaro bavuye kuri bane ku ijana mu mwaka w’ibihumbi bibiri bagera hejuru ya 40% mu mwaka wa 2010.
Ni mu gihe abangavu batwita bo bavuye kuri 6,1% bagera kuri 7,3% muri 2015. Ibi bituma havuka n’abana benshi. Urugero ni nk’aho mu Karere ka Rusizi honyine mu mwaka wa 2018/2019 havutse abana 13,800, bivuze ko mu turere twose havutse abana nk’aba byaba bisobanuye ko mu mwaka umwe mu Rwanda havuka abana bangana n’abaturage b’akarere kamwe.
Biseruka jean d’amour
37,440 total views, 1 views today