Ni iki gituma Madamu Bernadette Rangira yanga kuburanira i Rusizi

Nyuma y’imanza nyinshi Rangira Bernadette yaba afitanye nibura n’abantu batandukanye, bamwe mu bakurikiranira bugufi imanza ze, bibaza impamvu hari zimwe mu manza zatangiriye mu Karere ka Rusizi yanga kuburana akifuza ko ziburanishirizwa i Kigali.

              Minisitiri w’ubutabera ( photo:net)

 

Bamwe mu baturage b’i Kamembe batangaza ko bari,  bazi ko  madamu Rangira Bernadette ari inyangamugayo cyane ko ari umushoramari ufite amahoteri na sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri petroli,  nyuma ariko baza gutungurwa no kumva arezwe  mu rukiko guhimba inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano mu rubanza RP.0144/16/TGI/RSZ .

 

Habimana Issa utuye mu Bugarama   ati:”Twumvise ko madamu Rangira yarezwe ubuhemu no gukoresha impapuro mpimbano,  twaratunguwe, ariko dushyize ubwenge ku gihe ntitwabitindaho , cyane ko hari  bamwe mu bantu babaye ASTRIDA, bavugwaho nibura kwiyoberanya no gukora udukoryo .”

 

 

 

Umwe mu bakozi ukorera kampani y’abashinwa CHINA ROAD &BRIDE CORPORATION, utufuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko  kampani TRANS-GL GRANDS LACS ya madamu Rangira Bernadette yagiranye nibura amasezerano  na company y’abashinwa CHINA RAOD yo kuyiha essence na mazout, birangira bigeze mu nkiko.

Mu nkiko zose  madamu Rangira Bernadette  yaburanye  na CHINA ROAD &BRIDE CORPORATION, yagiye ayitsinda kandi ngo ariwe waba warishe amasezerano.

 

Safari Runiga wakurikiye zimwe muri izo manza ati : « Ibya ziriya manza bya Rangira Bernadette  na CHINA ROAD &BRIDE CORPORATION, bishoboke ko hari ikibyihishe inyuma.Twumva bamwe bijujuta ko zimwe mu mpamvu Berdadette yaba atsinda ngo afite mwene wabo w’umushinjacyaha mu rukiko rwa Gasabo, umutekinikira ubundi ngo hari na bamwe mu banyagatuza b’intugu zasumbye ijosi baba babyihishe inyuma ubundi agakoresha itangazamakuru, rikavuga n’ibitari ngombwa.Maze ifaranga ryaboneka akabahereza »

Akomeza avuga ati : »Numva bavugako,  na none  ko Rangira Bernadette  atangira amahugu na   CHINA ROAD &BRIDE CORPORATION, yifashishije umukozi wamukorereaga witwa Niyonsenga Eugene amwangiye aramufungisha.Nyuma aca mu izindi nzira,Hanyuma imanza zitangiye abantu bongera gutungurwa no kuba  Rangira Bernadtte yaragiranye ikibazo n’umwunganizi we mu mategeko ariwe Me Bigilimana Felecien.Murumva ibi bintu atari agahomamunwa koko.Ese kuki yanga kuburanira mu Karere ka Rusizi kandi ariho afite ibikorwa bye.Kuba yifuza kuburanira i Kigali buriya nta kibyihishe inyuma.Mu gihe yaburaniraga i Rusizi mu byaha  byo guhimba inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano mu rubanza RP.0144/16/TGI/RSZ .Uru rukiko rwategetse  ko afatwa agafungwa  igifungo cy’imyaka 6, ariko ntibyubahirijwe.Ahubwo yakomeje kwidegembya, abona ubudahangarwa bwo kujujubya amabanki ngo afatire amafaranga ya CHINA ROAD &BRIDE CORPORATION, ashyirwa kuri konti ze.Ushaka guhinyuza azanyarukire i Rusizi abaze umucamanza Prosper ndetse na banki ya ECOBANK. »

 

Ese ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko , habura iki ngo madamu Bernadette Rangira afungwe imyaka 6 yakatiwe ndetse na  kampani ya  CHINA ROAD &BRIDE CORPORATION irenganurwe ?Bamwe mu babikurikiranira bugufi ziriya manza batangaza ko ari inzira y’ubusamo Rangira yaba nibura yarashatse yo kwibonera ibikoroto binyuze muri iriya kampani.Ariko byumvikane ko  ni mu buryo bwo guca intege abandi bashoramari b’abanyamahanga.Mu gihe  gushora imari zabo mu Rwanda , bitanga akazi ku  banyarwanda.

  Bari guca intege bamwe mu bashoramari ( photo:net)

Kumenya ukuri , twavuganye madamu Rangira Bernadette  kuri telefoni igendanwa, atubwira ko ari mu biro ngo nasohoka araduhamagara, twarategereje turaheba , twongeye kumuvugisha dusanga telefoni ye ntiriho.Mu gihe umwe mu bahagarariye inyungu za CHINA ROAD &BRIDE CORPORATION utifuje ko amazina ye atangazwa , yadutangarije ko biriya Rangira n’agatsiko kamushigikiye  barimo gukora ntaho bitandukaniye n’ubusambo.

 

Uwitonze Captone

 

 

 

 2,347 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *