Imanza madamu Rangira Bernadette yimuriye I Kigali ashobora kuzitsindwa

Ubushize  twabagejejeho  inkuru y’urubanza rwa  kampani y’abashinwa CHINA ROAD &BRIDE CORPORATION, na   kampani TRANS-GL GRANDS LACS ya madamu Rangira Bernadette mu bijyanye no kutubahiriza amasezerano  bari baragiranye ndetse tuvuga n’urubanza rwa madamu Rangira ku bijyanye no guhimba inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano mu rubanza RP.0144/16/TGI/RSZ, yakatiwemo imyaka 6 ntafatwe.

 

  Sam Rugege, Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga( ph/net)

  Umwe mu bo , twaganiriye yadutangarije ko nubwo madamu Rangira yagiye yimurira I Kugali zimwe mu manza yagiye aregamo abo bafitanye amakimbirane bimwe bikamuhira ngo nta gahora gahanze kuko zimwe mu manza asigaje kuburana nta kizere cyo kuzitsinda zose cyane ko wirukana umugabo bikarangiza umumaze ubwoba.

 

Bwana Rubasha Serge utuye mu Karere ka Huye ati:’’Nyamara burya abantu bararutanwa, hari igihe ubesha umuzungu, wanyerera ku mushinwa cyangwa umwirabura, ibisusa bikakubyarira amazi.Burya iyo ukomeje kwigaragaza cyane mu manza hari igihe bamwe mu bantu bicara bagasesengura bakibaza impamvu umuntu ahora mu nkiko.Mbese bugasa nka wa mugabo wafatiye inkware mu kwaha, akibwira ko bizaho agahora agenda amanitse amaboko ngo inkware yongere igwemo.’’

Akomeza avuga ati:’’Ese kuba Rangira yaba yarigeze gutsindwa  mu rubanza RC 0086/15/TGI/HYE  rwaburanishirijwe  mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo, ruri ku cyicaro cyarwo, ruhaburanishiriza imanza z’imbonezamubano ku rwego rwa mbere,agatsindwa nta somo yakuyemo?’’

Icyo gihe  muri 2015 madamu RANGIRABernadette, mwene RANGIRA Ephrem na MUKAGAFURAMA Cécile. Watanze  watanze umwirondoro we ko abarizwa  mu mudugudu wa Amarembo, Akagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, yasabaga urukiko kwemeza ko station ya essence ibaruye kuri no3232, succession BAKINA iherereye i Nyanza igurishwa, kugirango NIYOSENGA Jean Claude , amwishyure  ibyo yatsindiwe mu manza.

.

Icyo gihe  umwunganizi wa madamu RANGIRA ,Me NIYITEGEKA Eraste yatanze ikirego asabako umutungo NIYOSENGA afatanyije n’abandi wanditse kuri succession BAKINA wagurishwa, uruhare rwe rukagaragara hakavamo ubwishyu bw’ibyo yatsindiwe mu manza yaburanye na RANGIRA, asaba kandi ko hanafatirwa umutungo wa RWASAMIRERA wamwishingiye. urukiko rwatumije urega ngo agire ibisobanuro atanga  ku byerekeye iki kirego, ari ku bwihutirwe bwacyo, no kuba nta wundi muburanyi ugaragara muri uru rubanza ndetse no kubyerekeye imitungo basaba ko yafatirwa ikanagurishwa.

Ibibazo byasuzumwe icyo gihe  akaba ari kureba ibyo amategeko ateganya kuri bene ibi birego, hasuzumwa niba koko hari ubwihutirwe buri mu kirego cya  RANGIRA busaba ko cyasuzumwa mu nyandikonsobanura kirego itanzwe n’umuburanyi umwe, kureba niba koko atari ngombwa ko undi muburanyi ahamagazwa mu rubanza ngo ibisabwa ukuri ikikirego bibe byuzuye.

Mu  bushishozi bw’urukiko rwa Nyamirambo, icyo gihe  bumaze gusuzuma  neza ingingo zigenga imiburanishirize y‟imanza

z‟imbonezamubano, izubucuruzi, iz‟umurimo n‟iz‟ubutegetsi; kubyerekeye ifatira ry’umutungo utimukanwa usangiwe n’abantu benshi, mu ngingo ya 53 iteganya ko “ haseguriwe ibiteganywa n‟ingingo ya 289 y‟itegeko nº 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012

ryerekeye imiburanishiri ze y‟imanza z‟imbonezamubano,iz‟ubucuruzi,iz‟umurimon‟iz‟ubutgetsi, ikirego gisaba kugabanya cyangwa kugurisha umutungo utimukanwa wafatiriwe usangiwe n‟abantu benshi gitangirwa rimwe n‟ikirego gisaba kugena agaciro k‟uwo mutungo no kugena impuguke n‟igihembo cyayo. iki kirego gitangwa kandi

kikaburanishwa hakurikijwe inzira n‟ibihe biteganyirizwa ibirego byihutirwa”rukaba rusanga ibikubiye muri iyi ngingo byaragombaga kubahirizwa. Ingingo ya 327 y’Itegekonº 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y‟imanza z‟imbonezamubano, iz‟ubucuruzi,iz‟umurimo n‟iz‟ubutegetsi,urukiko rwemeje kutakira ngo rusuzume ikirego cya RANGIRA Bernadette kuko yagitanze mu nzira zinyuranyije n’amategeko.

Ku bijyanye n’uburyo Rangira asigaye ashyushye, ko amaze gutsinda zimwe mu manza, hari bamwe bamugira inama yo gutuza kuko ushobora kuguguna igufa ukananirwa gutapfuna umuhore nako umunopfu.Cyane cyane , ko bamwe mu bamugize incuti bitari urukundo, ahubwo bamukundira ibyo afite .Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba.

 

Nyirubutagatifu Vedaste.

 1,756 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *