Abantu baturutse mu bihugu 8 bateraniye muri INES-Ruhengeri

Ku nshuro ya mbere inama ya FIG ( Federation Internationale des Geometres) ihuza abakora mu byo gupima ubutaka n’imicungire yabwo, agashami ka Afurika irimo kubera mu Rwanda muri kaminuza y’ubumengingiro ya muri INES-Ruhengeri, abanyamahanga bakanigira ku Rwanda uburyo rwakoresheje mu kwandika ubwarwo.

Abigisha ibyo gupima ubutaka muri za kaminuza, abakozi babikoramo mu bihugu umunani barimo kwigira ku Rwanda ibijyanye n’uburyo budahenze rwakoresheje mu kwandisha ubutaka kandi bigatwara igihe gito hakoreshejwe n’amafaranga make.

Iyi nama y’iminsi ine irimo ihuje abaturutse muri kaminuza zigisha iby’ubutaka n’imicungire yabwo n’abakora mu bigo bitandukanye bikora ibijyanye n’ubutaka mu bihugu umunani birimo Nigeria, Zimbabwe, Ghana, RDC, Kenya, Uganda, Rwanda n’u Bwongereza.

Umuyobozi w’Ishami ryigisha iby’ubutaka n’imicungire muri INES Ruhengeri, Potel Jossam, yagaragaje ko gutoranya u Rwanda ngo rwakire iyi nama ari uko hari ibintu byinshi rwagezeho mu by’ubutaka ku buryo rwabera abandi isomo.

Yagaragaje ko uburyo bwakoreshwaga mbere bwitwa ‘Sporadic land registration’ bwatumaga ikibanza kimwe gipimwa bitwaye amadolari magana atatu ariko uburyo u Rwanda rwakoresheje mu mavugururwa yo kwandikisha ubutaka bwose bw’igihugu bwitwa ‘Systematic land registration’ bubaka bwaratumye bimanuka bikagera ku madolari atandatu.

Ati “ Baje ari abatekinisiye baje kwiga , barashaka kureba niba iwabo byakorwa bakava ku madolari arenze 500 bakareba niba byamanuka , kumva ko twabigezeho ni ikintu bifuje kwiga ngo barebe niba iwabo byakorwa.”

Mu gutangiza iyo nama y’iminsi ine ku mugaragaro,Umuyobozi wungirije wa FIG waturutse mu Bwongereza, Diane Auo Dumashie yavuze ko ibyo yiboneye mu Rwanda bigaragaza ko ubutaka bukoreshwa neza kandi gukomeza gufatanya bituma Afurika igira inzobere zihagije.

Yagize ati “ Byonyine kureba u Rwanda, uko imisozi imeze, uko ubuhinzi n’imyubakire bimeze, ubona ko imikoreshereze y’ubutaka yitaweho cyane. Iyi nama ni uburyo bwiza bwo kwagura ubufatanye kugira ngo Afurika igire inzobere zihagije mu byo gupima, gutunganya ubutaka no kubwitaho.”

Umuyobozi wa INES-Ruhemgeri, Padiri Hagenimana Fabien, we yavuze ko kuba kaminuza ayoboye yakiriye inama nk’iyi ari ishema ku Rwanda ndetse bizatuma bakomeza ubufatanye n’izindi kaminuza.

Ati “INES Ruhengeri kugira ngo ibashe gusohoza inshingano zayo ni uko ibasha gukorana n’abandi banyamwuga baturutse hirya no hino ku Isi. Kuba rero dushoboye kwakira iyi nama Nyafurika irimo inararibonye, bamwe ari abarimu muri kaminuza, abandi bashinzwe ibigo by’ubutaka mu bihugu byabo; abandi bashinzwe imishinga ikora ibijyanye n’ubutaka iwabo, ni amahiwe akomeye kuko turajya inama nabo, batubwire ibyo bagezeho natwe tubabwire ibyo twagezeho.”

Yongeyeho ko kuba INES –Ruhengeri ari umunyamuryango wa FIG bituma bahana abarimu n’izindi kaminuza zigisha iby’ubutaka, abanyeshuri bagakorera ingendoshuri muri ibyo bihugu ku buryo bakungukirayo byinshi.

Ati “Kwigira ku Rwanda ntako bisa kuko u Rwanda turi mu bihugu byashoboye kumenya buri gapande kose k’ubutaka na nyirako, iyo rero batwigiyeho bakatubaza n’ibibazo nibwo burya natwe tuba twiga neza.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutaka no kubungabunga amashyamba , Rutagengwa Alexis, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gupima ubutaka n’imikoreshereze yabwo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’Ubutaka yagaragaje ko ibyo u Rwanda rugeraho byivugira.

Ati “Buri gihugu gifite ibyo cyakoze mu by’ubutaka, rero u Rwanda rwatoranyijwe muri gahunda y’uko arirwo rwa kabir ku Isi mu kwandikisha ubutaka bwose bw’igihugu.”

Akomeza agira ati “Ibyo byanaruhesheje umwanya wa 41 ku rwego rw’Isi muri raporo ya Doing Business , birumvikana ko rwateye intambwe, akaba ariyo mpamvu iri huriro rya FIG ry’abakora mu by’ubutaka ryahisemo ko iyi nama yabera mu Rwanda.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri inshinzwe ubutaka n’amashyamba, Musabyimana Jean Claude, umwe mu bashyitsi bakuru bari bitabiriye ifungura ku mugaragaro ry’iyi nama yashimiye Ines Ruhengeri uruhare igira kwigisha no gusohora abahanga mu bijyanye no gupima no gucunga ubutaka.

Asezeranya ko leta irimo kunoza ingamba zizatuma hashyirwaho urugaga rw’abanyamwuga mu gupima ubutaka ndetse n’izindi ngamba mu gukomeza kunoza imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Musenyeri Harolimana Vicent, Umuyobozi w’Ikirenga wa Ines-Ruhengeri, yavuze ko INES yahawe icyerekezo cyo kwigisha ubumenyingiro kugira ngo ifashe mu gukemura ibibazo byugarije igihugu ihereye aho iri binyuze mu mashami yahawe.

Mu Rwanda, imibare igaragaza ko muri miliyoni 11. 4 z’ibibanza by’butaka bwose bw’igihugu , izigera kuri miliyoni icumi zifite amakuru; ni ukuvuga ko abantu bafite ibyemezo cyangwa ko bishobora kuboneka.

FIG ni umuryango washinzwe mu 1874 ukorera hirya no hino ku Isi naho Ines Ruhengeri yo imaze imyaka itanu gusa iwinjiyemo, ikaboneramo amahugurwa ku barimu, ingendoshuri ku banyeshuri n’ibindi.

 1,301 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *