Gakenke: Abana basaga 800 bifurijwe Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018

Abana bo mu miryango itishoboye bo mu Mirenge ya Nemba, Gakenke, Karambo na Kivuruga basaga 800, Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2017, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwabifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018 aho bahawe amakayi, amakaramu ndetse banafata n’ifunguro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwimana Catherine avuga ko igisobanuro cy’umunsi wo gusangira n’abana Noheri n’umwaka mushya muhire ari uko abo bana ari  ab’Igihugu; bityo rero tukabikora mu rwego rwo kugera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame utumira buri mwaka abana abifuriza Noheri nziza n’umwaka mushya muhire.

Yavuze kandi koumwana wakuze abona Leta imukorera umunsi akura akunze Igihugu akumva ko Igihugu kandi nawe akumva ko Igihugu  kimukunze; yumva ko hari ibyo Igihugu kimukorera ariko nawe hari ibyo akigomba nko kugikunda ndetse no kugikorera.

Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Gakenke Madamu Angelique Uwitonze  avuga ko agenzura aharanira ko abana badakoreshwa imirimo ivunanye ariyo mpamvu nawe yitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’umwana.

Angelique yakomeje avuga ko hari amabwiriza ya Minisitiri N˚1/2017 yo kuwa 17/11/2017 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ati“ Umubyeyi utubahiriza ayo mabwiriza ahanishwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000Frw) naho igihano cy’abakoresha abana imirimo ivunanye  bacibwa amande ahwanye n’amafaranga y’u  Rwanda ibihumbi ijana (100,000Frw) kuzamura hejuru.

Abana bitabiriye igikorwa cyo kubifuriza Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018  bishimiye ibikoresho bahawe birimo amakayi n’amakaramu kugira ngo bazige neza.

Twizerimana Seraphine yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko yashyizeho umunsi mwiza wo kuganira n’abana no kubifuriza Noheri nziza n’umwaka mushya muhire.

 2,523 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *