Marijuana ni ikiyobyabwenge cyamaze kwemerwa muri Amerika

Amakuru aturuka muri Amerika, aravuga ko aribwo bubaye ubwa mbere ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Marijuana cyemejwe ko cyagurwa kikanacuruzwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abanyamerika benshi cyane cyane abo mu Ntara ya California bakiriye yombi iki cyemezo cyo kwinywera no gucuruza iki kiyobyabwenge.

Umwe mu bari basanzwe bagicuruza akaba yari amaze imyaka irenga 10, yagize ati “ Ndishimye cyane kuko noneho ntazongera kwihishahisha Nibwo bwa mbere numvise nishimye kandi nishimiye ko ngiye kujya mbwira abantu ku mugaragaro ko mfite iduka ricuruza Marijuana”.

Intara umunani muri Amerika harimo n’umurwa mukuru wa Washington , byamaze kwemezwa ko Marijuana icuruzwa ku mugaragaro no kunywa.

Aya makuru ya Daily Nation avuga ko Amerika ariyo ya mbere mu icuruzwa ry’iki kiyobyabwenge.

Kubera kwemererwa ko icyo kiyobyabwenge gikoreshwa mu buryo bugaragara, imirongo yabagishaka ikomeje kuba miremire ku buryo nubwo hari benshi bari bishimiye icyo cyemezo, abandi babangamiwe n’abagishaka ari benshi ku buryo kukibona mu iduka bisaba gutonda imirongo miremire.

Icyo cyemezo cyatumye umusoro w’icyo kiyobyabwenge wikuba aho urenga 20%.

Kugira ngo umuntu yemererwe kugura Marijuana ngo biramusaba kugaragaza ibyangombwa ko arengeje imyaka 21 y’amavuko birimo: Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Indangamuntu kandi uguze agapfunyikirwa mu ipaki y’umweru.

Abantu bashaka kugura iyo marijuana ngo bakomeje kwiyongera barimo: abagabo n’abagore kandi hari benshi barimo guturuka mu duce twa kure baje kugura icyo kiyobyabwenge.

Umwe mu baguzi ati “ Nibyiza kubona umuntu aza kugura iki kiyobyabwenge atabanje kureba umuganga kuko nibo babanzaga gutanga uruhushya rugaragaza ko umubiri wawe ugikeneye kandi uwo muganga abarizwa I Texas gusa kandi biragoye kukihabona. Buri wese ucuruza inzoga muri iki gihugu yemerewe no gucuruza Marijuana kuko bitanga imisoro myinshi”.

Iki cyemezo cyatumye abantu benshi batekereza uburyo bashora imari yabo mu buhinzi bwa Marijuana kuko babibonamo amafaranga menshi.

Igabe Olga

 1,060 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *