Gakenke:Bakanguriwe kwirinda COVID-19 , bitabira ibikorwa by’ubuhinzi

Bisengimana Janvier ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko bashyize ingufu nyinshi mu gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya COVID 19.

Niyonsenga Aime François, Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu  na Bisesingamana Janvier Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo(Photo:gasabo.net) 

Bisengimana Janvier ati:”Muri uyu murenge wa Muhondo mu ngamba zafashwe n’ubuyobozi mu kwirinda COVID- 19 hari gahunda ya “Guma mu rugo” .Buri rugo twarusabye kandagirukarabe , za butike n’utubari zifite kandagirukarabe n’isabune ku buryo buri wese winjiyemo abanza gukaraba intoki.Isuku ikaba igeze hafi 90 % .Mu bijyanye n’amasoko , mu gihe yaremye twasabye abaturage kwinjirira ahantu hamwe bamaze gukaraba bagasohokera ahandi ntawe ukoze undi mu ntoki .”

Mu rwego rwo kugeza amakuru ku baturage , Umurenge wa Muhondo washyizeho Radiyo “Ijwi rya Muhondo”. Iyo hari umutumirwa utanga ubutumwa ku baturage bibereye mu ngo zabo n’abari mu mirimo itandukanye nibwo buryo bukoreshwa .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo, Bisengimana Janvier ati”:Iyi radio yatangiye iha abaturage ubutumwa iri mu modoka ( radio mobile), ikajya ahirengeye ubutumwa bugasakara hose mu Tugali tugize Umurenge none muri iki gihe yumvikanira muri Centre y’ubucuruzi ya Muhondo. Iba ifunguye kandi yumvikana mu duce twose dushoboka tw’uyu murenge turi mu ntera ya kilometer 2 cyangwa eshatu.”
Niyonsenga Aime François, Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Gakenke yabwiye Gasabo ko Akarere kashyizemo imbaraga mu Kurwanya no kurinda abaturage COVID-19 , hakorwa ubukangurambaga mu kwirinda no gutanga amakuru yizewe ku cyorezo , abaturage bakabikurikirana bibereye mu ngo zabo muri gahunda ya “Guma mu rugo”.

 

Niyonsenga Aime François ati:”Kuva ku rwego rw’Akarere, mu Murenge ukamanuka mu Tugali ,imidugudu n’amasibo hakozwe Ubukangurambaga ku baturage basabwa gukaraba kenshi amazi meza n’isabune kandi aho abaturage bahurira hose hakaba hari Kandagira ukarabe.Abaturage babujijwe kwirinda gusuhukanya bahana ibiganza no guhoberana. Mu gihe baremye amasoko kubahiriza intera hagati y’Umuntu n’undi.”

 

Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu mu karere ka Gakenke Bwana Niyonsenga Aime François, yabwiye Gasabo ko nubwo twugarijwe n’icyorezo COVID-19 , abaturage basabwe kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi muri ako karere.Bakaba barakanguriwe kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’abatuye kuko turi mu gihembwe cy’ihinga 2020 B.”

 

Niyonsenga Aime François ati:”Akarere ka Gakenke ni kamwe mu tuzwiho kweza ibihingwa bitandukanye bifatiye runini ubukungu bwako n’ubw’abagatuye muri rusange, kubera amafaranga avamo babonera imbere mu gihugu no hanze yacyo.Nubwo imirimo y’ubuhinzi iri kugera ku musozo, hashyizwe imbaraga mu ikorwa ry’amaterasi mu Mirenge ya Muhondo, Muyongwe na Rushashi.Ibi bikorwa byose bikaba bikorwa hubahirizwa amabwiriza yashyizweho na Guverinoma yo kwirinda COVID-19.”

Abaturage bo mu mukarere ka Gakenke bemeza ko guca amaterasi y’indinganire byabahinduriye imibereho mu iterambere kuko batarayaca isuri yabatwariraga imyaka n’imitungo inyuranye.
Kamana umwe mu baturage mu Murenge wa Muhondo ati” Mbere nahingaga imyaka mu murima maze mu gihe cy’imvura isuri yaza igatwara imyaka ariko kuri ubu aho tumariye kubonera amaterasi y’indinganire umusaruro wariyongereye, ku buryo wikubye gatatu . Ikindi ni uko twabonye n’ubwatsi bw’amatungo dutera kuri ayo materasi , akaburya tukabona ifumbire”.


Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime François asoza avuga ko ikibazo cy’amaterasi y’indinganire cyatumye abaturage bagira umusaruro mwinshi w’ibitoki, ibijumba , inanasi n’amatunda.Ku buryo iyo amasoko ya Gakenke, Muhondo no ku Kirenge cya Ruganzu yaremye imodoka ziba zateye iperu zije gupakira ibiribwa n’imbuto nkuko mubibona ku mafoto hejuru.
Uwitonze Captone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *