Musanze: Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu
Mu rwunge rw’amashuri rwa Gashaki (GS Gashaki) ruherereye mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 29 Mata Polisi ikorera muri aka karere yaganirije abanyeshuri n’abarezi b’iki kigo uko barushaho kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mashuri.
Abanyeshuri basaga 450 nibo bahawe ibi biganiro na Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Mushimiyimana uyobora Sitasiyo ya Polisi ya Remera.
CIP Mushimiyimana yabwiye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ uwabinyoye kandi ko bikurura n’ibindi byaha bitandukanye.
Yagize ati “Nta kiza cy’ ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi kubuzima bw’ubikoresha ndetse bikaba intandaro y’ibindi byaha birimo ubujura, urugomo, gufata kungufu, ndetse no gucikiriza amashuri bityo ejo heza mwari mutegereje hakangirika”.
Yanabaganirije kukijyanye n’inda ziterwa abana b’abakobwa bakiri bato abasaba kuzikumira birinda ababashuka.
Yagize ati “Nk’urubyiruko rusobanutse kandi rusobanukiwe turabasaba kwima amatwi ababashukisha impano zitandukanye kuko ntarukundo baba babafitiye uretse kubashora mu ngeso mbi ari naho hakomoka izo nda zitateganijwe”.
CIP Mushimiyimana asoza asaba aba banyeshuri gutanga amakuru ku bantu baza babizeza kubashakira amashuri meza n’akazi keza mu mahanga, ababwira ko iyo babagejejeyo babakoresha imirimo y’ubucakara, bakabashora mu buraya ndetse bakanabatoza ubutagondwa.
Aba banyeshuri bishimiye ibiganiro bahawe na Polisi, bagaragaza ko hari ibyo bakoraga kubwo kudasobanukirwa n’amategeko.Ubu bakaba biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira ibyaha bitandukanye binyuze mu mahuriro atandukanye arwanya ibyaha (Anti-crime clubs) akorera muri iri shuri.
4,913 total views, 1 views today