Umwami w’igihugu cya Swaziland ari mu gahinda, bitewe ‘uwari umugore we.
Senteni Masango umwe mu bagore 14 b’umwami Muswati(III) yitabye Imana azize ibiyobyabwenge
Umwami w’ igihugu cya Swaziland Muswati III ari mu gahinda nyuma yo kubura umugore we wa munani wahitanwe n’ ikiyobyabwenge cya ‘AMITRIPTYLINE’ nyuma yuko umurambo we usanzwe mu cyumba aho aryama akajyanwa kwa muganga igitaraganya inzobere z’abaganga bagatangaza ko yahitanywe n’ibiyobyabwenge byinshi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Nairobinews cyatangaje inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 6 Mata 2018.
Umwami Muswati III yakoze ubukwe na Senteni witabye Imana mu mwaka w’ 1999 mu gihe uyu mukobwa yari afite imyaka 18 y’amavuko.
Umwaka ushize nibwo umwami Muswati III yarongoye undi mugore witwa Siphelele Mashwana wari ufite imyaka 19 y’amavuko aho magingo aya asigaranye abagore 14.
biserukajeandamour@gmail.com
2,138 total views, 1 views today