BURERA: Abahinzi b’ibirayi bibumbiye mu makoperative baratabaza ubuyobozi ngo bubafashe gukumira ubumamyi bukorerwa mu mupaka wa CYANIKA kuko bubangamiye iterambere ryabo.

Akarere ka Burera kagizwe n’imirenge cumi n’irindwi harimo imirenge icumi numwe ihinga ibirayi: Hari imirenge itatu bita: “Iy’amakoro”, ikoze kuri pariki y’ibirunga ariyo: “Gahunga; Rugarama na Cyanika”; Imirenge irindwi ariyo: “Kinoni; Kagogo; Kinyababa; Butaro; Ruhunde; Bungwe; Cyeru na Nemba, yose bahinga ibirayi ariko kuri ubu abahinzi bo muri aka karere babangamiwe n’abamamyi babibisha imyunzani ndetse bagacikana ifumbire n’amafaranga yabo 5frs/kg asigara muri koperative binyuze mu ikusanyirizo. Umunyamuryango abona ubwasisi bijyanye n’umusaruro yagemuye; Agatangirwa mutuelle de santé; Ejo_ heza buri kwezi n’ubwishingizi bw’imyaka yabo bwitwa “Tekana muhinzi_ mworozi urishingiwe”. Mu karere ka BURERA hari amakoperative 22 ahinga ibirayi; Yose afite Ubuzima_ gatozi yahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza_ imbere amakoperative mu Rwanda “RCA”, yose ari mu Ihuriro ry’Amakoperative y’Abahinzi b’Ibirayi mu Rwanda “IABIRWA”. Baragira bati: “Turasaba ngo mudukorere ubuvugizi mu nzego() kuko twaguzwe inzoga; Amababa n’amatako by’inkoko”.

UMUMAMYI WO MU MUPAKA WA CYANIKA NI MUNTU KI KANDI ABUKORA ATE?

Umumamyi ni umuntu wihaye inshingano zo guhuza umuguzi “Umucuruzi” n’ugurisha “Umuhinzi” agamije kubiba bombi kandi imirimo yigura n’igurisha yarahariwe amakoperative abahinzi bishiriyeho, abikora akoresheje kumwiba ibiro no guteza akajagari mu biciro ndetse rimwe narimwe akambura umuhinzi. Kuri uriya mupaka wa Cyanika rero biramworohera kuko arenga metero nke akaba ageze Uganda. Ni ikibazo rero kugira ngo umuhinzi yibwe n’umumamyi ariwe mujura namukurikira umujura akingurirwe umupaka uwibwe akumirirwe inyuma yawo, ibye bigende abireba. Ihuriro IABIRWA ryashizeho abashinzwe gukumira ubumamyi “Staff Operation” ariko urwego rukuriye umupaka “Booder Manager”, rubangamira ibikorwa byabo. Abamamyi bakuru mu karere ka BURERA bakuriwe na NSANGANIYE Claude; RUKARA; NKUBA; NYIRAMAHIRWE HIRARIYA ndetse n’umugabo witwa HAKORA wo mu murenge wa BUTARO,  bakorera ubumamyi mu makoperative “KOTUMURU; KOUGIKA na COAIBIGI”. Ni koperative zo mu mirenge yegereye umupaka “Gahunga; Rugarama na Cyanika”.

Nagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’umupaka “Boorder Manager”, ikibazo cy’amagare acikana umusaruro w’abahinzi musobanurira ko ari byiza ko abambutsa ibirayi bagomba kuba bafite icyemezo cya koperative ariko igisubizo yampaye nticyanyuze abahinzi. Umuyobozi yantangarije ko kubera ubuhahirane bw’ibihugu byombi nta musoro wakwa ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, ibintu byiza cyane ariko rero ayo 5frs/kg asigara ku ikusanyirizo atangwa n’umucuruzi si umusoro nk’uko abyita ahubwo ni amafaranga ya service atuma koperative zikomeza kubaho; Amagare yambutsa ibirayi abijyana Uganda yakagombye kubikura ku makusanyirizo, aya magare kandi niyo yifashishwa mu kwambutsa amafumbire bayatwara hagati mu mifuka y’ibirayi. Umunyamuryango wagatangiwe mutuelle de santé ; Ejo_ heza buri kwezi; Akishurirwa assurance bita: “Tekana muhinzi_ mworozi urishingiwe” ndetse n’abakozi ba koperative bagahembwa, icyo gihe umuhinzi abihomberamo kuko avutswa aya mahirwe yose kandi n’igihugu kibihomberamo kuko ifumbire yambutswa umupaka iba irimo nkunganire “amafaranga menshi Leta ishiramo ngo umuhinzi yoroherezwe kubona ifumbire”, nahawe urugero rwo muri koperative KOABUTA na COAIRUGA zo mu murenge wa BUTARO zifite abanyamuryango bakabakaba 1500 bakorera ubuhinzi bw’ibirayi mu gishanga cya KAMIRANZOVU. Aba bahinzi bafite amahirwe yo kubona biriya byose twavuze kandi biteje imbere k’uburyo ubuhinzi bwabo bwabateje imbere bitandukanye no mu makoperative akorerwamo ubumamyi.

Kubera iki koperative z’abahinzi b’ibirayi zaka umucuruzi amafaranga atanu ku kiro “5frs/kg? Twaganiriye na bamwe mu bayobozi b’amakoperative ku mafaranga yakwa umucuruzi uje kurangura ibirayi ku ikusanyirizo, badutangariza ko amafaranga yakwa umucuruzi atari umusoro nk’uko abadasobanukiwe iby’ubucuruzi bw’ibirayi bayita ahubwo ni amafaranga agenda ku mirimo ikorerwa ku ikusanyirizo harimo kwegeranya umusaruro w’ibirayi; Guhemba abakozi ba koperative “Comptable n’abapimurira abacuruzi (Peseurs) ndetse  no gushaka abakiriya n’itumanaho “Communication”. Twegereye abacuruzi dusanga hari bamwe batabyumva ariko hari n’abandi babyakira neza, bavuga ko byagabanije akavuyo n’akajagari kabaga mu birayi, harimo ko: 1) Abamamyi babahangikaga ibirayi birimo n’ibiboze bagera ku isoko bagahomba; 2) Abamamyi babasabaga avance ku birayi badafite, rimwe na rimwe baza bakabibura  n’amafaranga; 3) Ducuruza ibirayi by’ubwoko bwose mu ngano zitandukanye “Qualités”, haba Qualité 1;2na3, naho ubundi byabaga bivangavanze imicururize yabyo ikagorana; 4) Ku makusanyirizo tuhasanga imyunzani yizewe kandi n’ibiciro ntibihindagurika kuko bibarwa hashingiwe ku gishooro cy’umuhinzi, bitandukanye n’igihe cy’ubumamyi. Ubu buryo bw’imicururize y’ibirayi ni bwiza cyane kuko mu ruhererekane rw’ubucuruzi “Business cycle/ Cycle des activités commerciale”, umuguzi wanyuma “Consommateur” niwe wishura inyongera yose mu bucuruzi bw’ibirayi, bityo abinubira 5frs/kg nta shingiro bafite. Ni ABAMAMYI!

Amakoperative ahinga ibirayi yishize hamwe mu Ihuriro ry’Amakoperative y’Abahinzi b’Ibirayi mu Rwanda ” IABIRWA”, hari avugwaho gukora neza kurusha andi ariko hari n’andi akorerwamo n’abamamyi. Akora neza twavuga nka: “KOABUTA na COAIRUGA” zo mu murenge wa BUTARO; Hakaba andi ayagwa muntege: “ISHEMA RY’UMUHINZI/ Kanyirarebe; ZAMUKA MUHINZI/ Gasagara zo mu murenge wa GAHUNGA; Hakaba KOAIKAKA na KOAIMUGA zo mu murenge wa CYANIKA”. N’ubwo tuvuze amakoperative yo mu murenge wa BUTARO ko afite imikorere myiza kurusha andi nayo amaze iminsi ifite ikibazo cy’abamamyi bashakaga kuyasenya ubuyobozi bwa IABIRWA bufatanije n’ubuyobozi bw’Akarere ka BURERA buba maso hakemuka ikibazo, aho abamamyi bagiraga inama mbi abahinzi bambuye inyongera_ musaruro ngo bashinge izindi koperative  bave muzo basanzwemo; Muri aya makoperative hari ayo twasanze afite ibibazo biterwa n’ubundi n’abamamyi bayakoreramo, nka: “KOTUMURU yo mu murenge wa RUGARAMA; KOUGIKA yo mu murenge wa CYANIKA na COAIBIGI yo mu murenge wa GAHUNGA”; Hari na KONDARU yo mu murenge wa RUGARAMA ifite ikibazo, yatswe icyangombwa cyo gucuruza ifumbire nta mpamvu igaragara ariko umuyobozi wa koperative yatubwiye ko ubuyobozi bwa RCA mu ntara y’amajyaruguru bukizi kandi bamwijeje ko koperative igomba gusubizwa uburenganzira bwo gucuruza. Gusa hari ikindi twabonye muri aya makoperative anengwa, nta bakozi bashoboye afite. Umumamyi ntashaka ko koperative zibaho kuko ziramubangamiye.

URUHARE RW’UMUTURAGE N’INZEGO Z’IBANZE MU GIKORWA CYO KUMAMA:

Uretse no kuba umuyobozi w’umupaka areka abamamyi bagatambuka, inzego z’ibanze nazo zibigiramo uruhare mu buryo buziguye cyangwa butaziguye: 1. Kuva ku muturage; Isibo; Umudugudu ndetse n’Akagari baba bafite amakuru kuri abo bamamyi bazobereye kunyura ku mupaka kandi ko bambutsa inyongera_ musaruro “Imbuto n’amafumbire”, kabone n’ubwo usanga bashigikiwe na bamwe mu bayobozi bari hejuru yabo babibonamo indonke; 2. Banga kuvuga ngo batabagendaho, urugero rwo mu murenge wa RUGARAMA agronome waho yambuye amakoperative ibyangombwa byo gucuruza ifumbire abiha abamamyi bayigurisha m’uburyo bwa magendu “Frode”. Ijyanwa mu gihugu cya Uganda naho imbuto y’ingano ikagurishwa abatetsi b’imikati mu masoko rusange, ingano umuhinzi yari yemerewe kuzihabwa kuri 587frs/kg ariko mu isoko umumamyi yazigurishaga 1,000frs/kg none abahinzi babuze izo bahinga; Ifumbire k’umuhinzi wahuje ubutaka yemerewe kuyihabwa kuri 603frs/kg; 3. Agronome atanga ubuso buzahingwa butaribwo Leta igasohora ifumbire nyinshi kugira ngo abone ihagije yo kugurishwa. Buri wese natekereze kuri icyo gihombo atange igitekerezo !!!???.

Ifumbire yaragabanirijwe “Harimo nkunganire n’inkunga y’umukuru w’Igihugu” ariko arayimwa ikayigura 882frs/kg “Harimo nkunganire gusa, nta nkunga”. Hari urugero rufatika rwo muri uyu murenge wa RUGARAMA wahawe ifumbire nyinshi cyane irenze ubuso buhinzweho ibirayi kuko ikubye gatatu iyatanzwe mu murenge wa GAHUNGA kandi umurenge wa Gahunga ariwo ufite ubuso bunini buhinzweho ibirayi, nkaba ntanga inama ko abanyamuryango bajya birinda guhemuka bivamo gusenya ibyagezweho ndetse bagatinyuka gutangira amakuru abo bayobozi n’abamamyi babagura inzoga; amababa n’amatako by’inkoko, bityo ubunyangamugayo babuharanire birinda ababashuka banabakangisha kwiga menshi. Abaturage kandi bagomba kureka kurebera no kwirinda kuba ba ntiteranya kuko ibikorwa by’ubumamyi nibo bigiraho ingaruka mbere y’abandi, nk’ubu ikilo cy’ibirayi cyageze kuri 700frw/ kg; Ibigori 500frw/kg; Ibijumba 400frs/ kg kubera nyine umusaruro muke, inyongera_ musaruro zihenze ndetse rimwe na rimwe ntiziboneke n’izabonetse zarambukijwe umupaka.

UBUHINZI MU KARERE KA BURERA BUFASHE UMWANYA WA MBERE MU BUKUNGU BWAKO

Ubukungu bw’Akarere ka BURERA bushingiye k’Ubuhinzi n’ubworozi; Ubucukuzi bw’amabuye; Service n’ubushabitsi. Mu mirenge icumi n’umwe ihinga ibirayi, abanyamuryango bayo bakomeje kugaragaza impungenge bafite kuri ubwo bumamyi ko batazabona mutuelle ndetse na Ejo_ heza bahabwaga ikomoka kuri service “5frs/kg”. Aya mafaranga yishurwa n’umucuruzi ku ikusanyirizo ry’abahinzi kubera imirimo y’igura n’igurisha ndetse n’ubuvugizi bikorerwa umuhinzi w’ibirayi,  kubuza koperative ayo mafaranga ni uguhemukira umuhinzi dore ko ubuhinzi bw’ibirayi “Ibirayi; Amateke; Ibitunguru n’ibijumba”, bifite 35% by’ubukungu bw’Akarere kwose, ibirayi bikaba bifatwa nka zahabu y’abahinzi muri aka karere; Ubworozi 10%; Ubucukuzi bw’amabuye 5,5%; Ibireti na Kawa 4%; Ingano n’ibigori 12%; Amasaka; Uburo n’urutoki 11,5%; Ibishyimbo; Amashaza na Soya 7%”, ibindi “Service n’ubushabitsi”, bifite 15%. Ibi byose ni ikigereranyo, byumvikane neza ko urwego rw’ubuhinzi rufashe uruhare runini mu bukungu bw’aka karere; Ubuhinzi bugomba kwitabwaho mu buryo bwihariye,  bityo koperative ku muhinzi ikaba umusemburo w’iterambere rye; Iterambere ry’Akarere ka BURERA n’Igihugu muri rusange.

Ikinyamakuru gasabo.net tumaze kumva ibibazo by’abahinzi ndetse n’ibiganiro n’urwego rw’umupaka, abamamyi ni abo kwamaganirwa kure kandi inzego zigomba gusura umupaka kuko abahinzi bafite ikibazo cy’umusaruro wabo n’amafumbire byambutswa umupaka n’abamamyi mu buryo bwa magendu “Frode”, bijya Uganda. Agronome w’umurenge wa RUGARAMA akurikiranwe bishingiye k’umucuruzi NSANGANIYE Claude wo muri uyu murenge ukorera ubucuruzi muri Centre ya NYARWONDO ari naho  hari icyicaro cya Koperative KOTUMURU wafashwe n’inkeragutabara yambutsa ifumbire NPK 17_17_17. Bivugwa ko abifashwamo n’agronome umukingira ikibaba, uyu mucuruzi w’umumamyi amaze iminsi ari mu maboko ya Polisi/ Station Gahunga akurikiranwe n’ubugenza_ cyaha, icyaha cy’iyo magendu ariko byarangiye arekuwe. Si NSANGANIYE gusa hafunzwe n’abandi bamamyi bakorera mu mbibi za koperative KONDARU nayo yo muri uyu murenge ariko uzibaha() aridegembya. Umurenge wa RUGARAMA uvugwamo byinshi by’ubumamyi n’ibisa nabyo “Guhimba ubuso buhinzwe”, inzego zafashe icyemezo gikomeye cyo kuwuhagarikira ifumbire, biteje akaga gakomeye abahinzi b’inzira_ karengane baraye ihinga. Imihigo yakweswa nande kandi gute niba hari abantu bagikora nk’ibyo? Mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho ibyo muri za unités z’aka karere.

Nsoza inkuru, ndasaba abasomyi b’inkuru; Inzego z’ibanze; Inzego z’umutekano n’abandi bafatanya_ bikorwa gukora ubuvugizi ngo umuhinzi w’ibirayi mu karere ka Burera atezwe imbere ariko cyane cyane Akarere ka BURERA gafatanije n’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abahinzi b’Ibirayi mu Rwanda “IABIRWA”, begere ubuyobozi bw’umupaka wa CYANIKA bufashe amakoperative gukumira buriya bumamyi buhakorerwa; Abamamyi aho bari hose bamenyekane bagirwe inama yo kubivamo ababyanze bahabwe ibihano byihariye kandi bakurwe mu bucuruzi bw’ibirayi; Ba agronome b’imirenge nk’urwego rushinzwe itera_ mbere ry’ubuhinzi, ababakuriye babakangurire gukore akazi kabo neza bave mu byo kumama no kwifatanya n’abamamyi. Nk’uko biri igihingwa cy’ibirayi gikomeze kuba zahabu mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’iy’uburengerazuba, twakwishimira kandi ko hari ubuhahirane n’igihugu cy’igituranyi ariko birababaje nabwo ko umuyobozi afatanye n’umumamyi ngo bakorane ubucuruzi butemewe, ubuhahirane ni bwiza buzamura itera_ imbere ry’abaturage b’ibihugu byombi binahuriye mu muryango umwe wa EAC..

Uwitonze Captone / Gasabo.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *