Mu Karere ka Burera hafatiwe amabuye y’agaciro agera kuri toni 1.7 yinjizwaga rwihishwa.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri aka karere ndetse n’abaturage, ku itariki ya 22 Gicurasi bafatiye mu mudugudu wa Mushunga akagari ka Nyirataba Umurenge wa Kivuye, imifuka 30 y’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolufuramu na Gasegereti, ipima toni n’ibiro hafi 700 yinjizwaga mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bashingiye ku makuru bahawe n’abaturage, ayo mabuye yafatiwe ku mupaka wa Buhita uhuza u Rwanda na Uganda, akaba yari apakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser ifite nimero ya Pulaki RAB 038 E.

Yavuze ati:”Abaturage baturiye uriya mupaka wa Buhita baduhaye amakuru ko hari imodoka itwikiriyeho ihema ipakiye amabuye y’agaciro bakeka ko ari magendu, dufatanyije n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) igeze mu kagari ka Nyirataba turayihagarika, tubajije abari bayitwaye ibyangombwa byo kwinjiza aya mabuye mu gihugu barabibura.”

CIP Twizeyimana, yavuze ko abari muri iyo modoka ari Harelimana Sylvestre w’imyaka 42 y’amavuko na Nsengimana Leonard w’imyaka 48 y’amavuko, bakaba barahise bashyikirizwa ubugenzacyaha bukorera kuri Poste y’Ubugenzacyaha ya Buhita, mu gihe hagikurikiranwa ibyayo mabuye.

Yasabye abishora mu bucuruzi bwa magendu kubireka, kuko ari ukwica amategeko kandi binadindiza ubukungu bw’igihugu.

CIP Twizerimana yagize ati:’’Abashaka gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, hari inzira zagenwe banyuramo bagahabwa ibyangombwa kugirango babukore mu buryo bukurikije amategeko kandi n’igihugu kinjize imisoro yifashishwa mu kugiteza imbere.”

Yakomeje avuga ati:”Ntabwo inzego zibishinzwe zarebera abinjiza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu n’ibindi bicuruzwa rimwe na rimwe bitanemewe gucururizwa mu Rwanda, abazajya babifatirwamo bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.”

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru, anakangurira abandi kujya bihutira gutanga amakuru, kugirango icyabahungabanyiriza umutekano gikumirwe kitaraba.

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere dukunze gukoreshwa nk’inzira ya magendu ku bicuruzwa birimo inzoga zitemewe gucururizwa mu Rwanda, ndetse n’ibiyobyabwenge bitandukanye.

 

 1,533 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *