Ishingiro Ltd uruganda rwa mbere mu Rwanda rukora ibikomoka ku ifarini rugashyiramo amata.

Ishingiro ni uruganda rukorera mu Turere tubiri aritwo Kayonza,  ndetse na Gasabo ariko ibyo bakora  bikaba bicururizwa mu Ntara y’iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, uru ruganda rukora ibintu bitandukanye bikomoka ku ifarini ariko bakibanda cyane ku bijyamo  amata birimo imigati, biswi ndetse na za keke.

Umuyobozi  mukuru w’uruganda Iyamuremye Nafutal  avuga ko bamaze imyaka igera kuri 7 bakorera mu Ntara y’iburasirazuba mu Karere ka Kayonza  naho mu Mujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo bakaba bahamaze imyaka igera kuri  4.

Iyamuremye Nafutal avuga ko nubwo bamaze imyaka micye bakora bizwi na buri wese ariko afite inararibonye mu gukora ibikomoka ku ifarini kuberako abimazemo imyaka ikabakaba 22.

Agira ati:”ubundi maze imyaka 22 kuko natangiye kuva 1997, nkora ibikomoka ku ifarini natangiriye mu Murenge nkora amandazi nsanga gukomeza kubifatanya no guhinga ndetse  no korora  nahitamo kimwe, nibwo rero nahisemo gukomeza gukora imigati n’amandazi ndetse bituma ndushaho gushaka ubumenyi bwabyo kugirango nkore ibyo nzi neza”.

Iyamuremye akomeza avuga ko kuba amaze imyaka 22 muri uyu mwuga wo gukora ibikomoka ku ifarini aribyo bimuha umwihariko mu gukora ibintu bitandukanye ariko we agashyiramo amata.

Agira ati:”imigati n’ubundi isanzwe ihari mu gihugu,rero ishingiro kuza dukora imigati bisanzwe ntacyo twaba tuje gukora muri sosiyeti,  twasanze abanyarwanda bazi amata icyo aricyo, ubwo gufata ingano ugashyiramo amata ntekereza ko ari indyo uba uhaye umunyarwanda yuzuye, ibyo  akaba ari umwihariko wacu.”

Umuyobozi mukuru w’uruganda

Nubwo uru ruganda rukora ibintu bikunzwe na benshi  mu gihugu ,umuyobozi warwo atangaza  ko hakiri imbogamizi bagenda bahura nazo  mu kazi kabo ko gukora ibikomoka ku ifarini.

Agira ati:”muri uyu mwuga wacu haracyarimo  imbogamizi zitandukanye, twavuga  izamuka ry’amashanyarazi cyangwa ibura ryayo, uburyo bwo gupfunyikamo  ibyo dukora ,kuberako umugati ukenera ibiwupfunyikwamo byiza biwuha gukomezanya umwimerere wawo ariko mu byukuru biracyagoranye kubona ibyo twashyiramo imigati bituma irushaho kumara igihe kinini utarangirika.

Iyamuremye kandi agira inama abantu batandukanye cyane cyane abashaka gukora ibikomoka ku ifarini, aho yifashisha ikiranga uruganda ishingiro kivuga ko gutekereza neza no gukora neza aribwo butwari.

Agira ati:”iyo utekereje ntukore ntabwo ubona umusaruro , iyo ukoze utatekereje nabyo nuko nta musaruro ubona,niyo mpamvu ababirimo n’abifuza kubijyamo , intangiriro ni ukwicara ugatekereza ibyo ugomba gukora ufite intego ugatekereza  icyo wifuza kugeraho naho wifuza kugera,ibi bizatuma ubona umusaruro wifuza”

Umuyobozi mukuru w’uruganda yatangaje ko mu rwego rwo kunoza no guha ubuziranenge umugati bakora ubu bashyize imbere ikoranabuhanga aho mu ruganda bakoresha imashini zitandukanye yaba ari izivanga ifarini mu gihe cyera hakoreshwaga intoki ndetse no kotsa umugati hamwe n’ibindi bakaba bakoresha amafuru y’umuriro agezweho ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa ‘ISHINGIRO  Ltd, asoza , ashimira Leta y’u Rwanda ku bw’umutekano  na gahunda yayo yo gukangurira abantu kwihangira umurimo .

Ati’’ Ndashima inzego za Leta zidahwema gukangurira ba rwiyemezamirimo kurangwa n’ubunyamwuga.mu kazi kabo,no gutunganya ibyiwabo (Made in Rwanda) kuko bizatuma igihugu gitera imbere kandi tugashima kuko ibikorwa byacu tubikora mu mutekano usesuye bityo tukarushaho kugira icyizere cy’ejo hazaza”

Yongera ko kuba hari ibikorwa remezo Leta ikomeza kwegereza abanyarwanda nabyo ari ari amahirwe yandi bafite bityo rero kuba igihugu cyakoze ibyo gisabwa barwiyemeza miro natwe tugomba gukora ibyo dusabwa harimo gukorana ubunyamwuga no gutanga imisoro ngo ibyo bikorwa bikomeze bibungwabungwe.

Byumwihariko mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo I Kabuga uhasanga alimentation y’uruganda Ishingiro aho wahagura ibyo kurya byiza bitandukanye bitewe nicyo wifuza.

Mu rwego rwo kunezeza abakiriya uru ruganda Ishingiro rukorera gato (Gateau)  ku bantu babyifuza bitewe nicyo bifuza ko yakorwa mo(iforomo), yaba yasohoka imeze nka Lap top , imodoka, inkoko uramutse uri umworozi w’inkoko n’ubundi buryo bwose waba wifuza, byose wabibona muri uru ruganda.

Biseruka jean d’amour/0785637480

 8,195 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *