Mu turere twa Burera na Rulindo habereye ibikorwa byo kumena no gutwika ibiyobyabwenge byahafatiwe

Ku wa gatatu tariki 18 z’uku kwezi, mu turere twa Burera na Rulindo habereye ibikorwa byo kumena no gutwika Ibiyobyabwenge n’Inzoga zitujuje ubuziranenge byahafatiwe mu minsi ishize; ababyitabiriye baganirizwa ku ngaruka zo kubicuruza no kubinywa.

Mu karere ka Burera hamenwe , hanatwikwa litiro 620 za Kanyanga, amaduzeni 395 ya  Blue Sky, amaduzeni 79 ya Chase Vodka, amaduzeni  57 ya Chief Waragi, n’ibiro 5 by’Urumogi; iki gikorwa kikaba cyarabereye mu  kagari ka Ndago, mu murenge wa Rusarabuye.

Muri Rulindo hatwitswe hanamenwa litiro 188 za Kanyanga, amasashi 459 ya Chief Waragi, amasashi 372 ya Blue Sky, n’amasashi 62 y’Umurava; ibi bikaba byarabereye mu kagari ka Rwamahwa, mu murenge wa Bushoki.

Mu butumwa ushinzwe imikoranire ya Polisi n’Abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira ibyaha mu karere ka Burera, Chief Inspector of Police (CIP) Vincent Kajeje yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kumena no gutwika Ibiyobyabwenge cyabereye mu kagari ka Ndago yababwiye ko imikoranire myiza yabo na Polisi ndetse n’ubufatanye bwayo n’izindi nzego ari byo byatumye hafatwa Ibiyobyabwenge byamenwe uwo munsi.

Yabwiye abari aho ati,”Amafaranga ashorwa mu Biyobyabwenge apfa ubusa kubera ko iyo bifashwe biramenwa, ibindi bigatwikwa. Abahamwe n’icyaha cyo kubyishoramo barafugwa, kandi bagacibwa ihazabu. Ababyinjiza mu gihugu, ababitunda babijyana ahantu hatandukanye, ababicuruza n’ababikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi baragirwa inama yo kubireka kuko nta nyungu ibirimo.”

Yagize na none ati,” Ibiyobyabwenge bitera ababinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa. Bitera kandi uburwayi butandukanye butuma ababinywa badakora ngo biteze imbere. Muri make, kubyishoramo ni ukwikururira ubukene n’ibyago by’uburwayi.”

CIP Kajeje yavuze ko hari abanywa  Urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bibwira ko bituma umuntu yibagirwa ibibazo asanganywe; ariko ko aho gutuma babyibagirwa; bisanga mu ruhuri rw’ibibazo bikomeye kurenza ibyo bari basanganywe; agira inama abafite iyo myumvire kuyireka.

Yagaragaje ko umuntu uhamwe no gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Mu ijambo rye, Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Burera, Kagaba Jean Baptiste yasabye abitabiriye igikorwa cyo kumena no gutwika Ibiyobyabwenge cyabereye mu kagari ka Ndago gukora neza amarondo, kwirinda ibyaha; bakanagira  uruhare mu kubirwanya batangira ku gihe amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Yashimye Polisi ku nama yagiriye abatuye Umurenge wa Rusarabuye; abasaba gukurikiza inama bagiriwe.

 1,403 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *