Imiryango yita ku bana irasaba Leta kuzamura amafaranga agenerwa abana mu ngengo y’imari ya 2018-2019.

Kuri uyu wa kane tariki ya 31 Gicurasi 2018, impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu(CLADHO) ifatanyije n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana (Save the Children) basabye Leta ko amafaranga agenerwa abana mu ngengo y’imari yakongerwa kugirango abashe gukemura ibibazo byinshi bibugarije .

Ibi babitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru , aho icyi kiganiro  cyari kigamije kugaragaza ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta ya 2018-2019, ngo habe  hakorwa ubuvugizi maze ibigenerwa abana bibe byakongerwa.

Evariste Murwanashyaka   ushinzwe guhuza ibikorwa  by’imishinga inyuranye muri CLADHO ariko cyane cyane akaba ashinzwe kurebera ibibazo bijyanye no kurengera abana  no kurwanya ihohotera ribakorerwa. Avuga ko mu isesengura bakoze mu bigo bitandukanye bifite aho bihurira n’abana basanze amafaranga agenerwa abana akiri hasi cyane kuko angana na 14.06% mu ngengo y’imari ya Leta yose.

Evariste Murwanashyaka  avuga ko ingengo y’imari izamuwe hari ibyihutirwa  byakorerwa abana, agira ati:” amafaranga agenerwa abana azamutse byakemura ibibazo abana bafite harimo abatwaye inda  , abana ku mihanda bagashiramo , ndetse no mu bijyanye n’uburezi   abana bose bagaburirwa ku mashuri,kandi ikibazo cyo kugwingira kikagabanuka ”.

Sibomana Marcel Umukozi ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Save the children.

Sibomana Marcel ni umukozi  ushinzwe gahunda yo guteza imbere uburengenzira bw’umwana muri Save The Children, avuga ko abana badahawe ibyo bakenera byose bigira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’igihugu muri rusange..

Ati “Ingengo y’imari iyo iri hasi mu burezi kiba ari ikibazo gikomeye ku gihugu kuko kizagira abantu batize, badafite ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo byubaka igihugu. Ni ngombwa rero ko ingengo y’imari yiyongera bityo n’ireme ry’uburezi rikazamuka”.

Imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2018-2019 iteganya 2.443.535.804.386Frw, muri ayo agenerwa ibikorwa by’abana akaba 358.743.446.852Frw (14.68%), Inteko Ishinga Amategeko ikaba ari yo isigaje kuyemeza.

Biseruka jean d’amour

 1,145 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *