Ikigo cy’amashanyarazi(EUCL) cyafashe abantu babiri bakekwaho kwiba umuriro
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi EUCL, kiratangaza ko cyakajije ubugenzuzi butahura abiba umuriro w’amashayanrazi bagamije inyungu ku giti cyabo bigatera igihombo igihugu. Ni nyuma yaho Nyabugogo hafatiwe abantu 2 bakekwaho kwiba umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa mu nganda zabo.
Abacyekwaho kwiba umuriro w’amashanyarazi ni abafite inganda zitunganya ibigori bakorera ku giti cy’inyoni mu kagari ka Nyabugogo akarere ka Narugenge. Umwe mu bacyekwaho kwiba amashanyarazi avuga ko amaze igihe gito ahakorera bityo ngo ntazi iby’iki kibazo cyigaragazwa n’abakozi ba REG babishinzwe.
Habimana Marcel umukozi wa EUCL ishami rya Jabana avuga ko hasigaye hari uburyo bwo kwiba amashanyarazi mu buryo bukoresheje ubuhanga.
Ati, “Hari aho binjira muri cash power imbere bagafata insinga 2 cyangwa 1 bakarukata kugirango memoir ya cash power ye gukora, noneho umuriro wa network yacu bakawufata utarinjira muri mubazi, ugahita usohoka ujya kuri machine zabo, ni ukuvuga memoir baba bayihagaritse aribyo bakoze aha bashyize insinga, uyu muriro ujya ku mashini zabo uba ukoreshwa ariko utazwi.”
Iyo uwibye umuriro w’amashanyarazi ahamwe n’icyaha, ufite uruganda ruciriritse ahanishwa igihano kingana n’amafaranga 1.000.000 Frws, naho ufite uruganda ruringaniye agahanishwa 3.000.000 Frws’ mu gihe ufite uruganda runini atanga amafaranga angana na 10.000.000 Frws.
Abaturage basabwa kujya batanga amakuru y’aho bicyekwa ko bashobora kuba bakoresha umuriro w’amashanyarazi mu buryo budasobanutse.
Biseruka jean d’amour/0785637480
Rubyiruko mwirinde inda zitateguwe n’indwara ya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mwirinda gukora imibonano mpuzabitsina kuko ariyo soko y’ibi byose, ikiruta ibindi byose ni ukwifata. ibi bizatuma ugera ku ntego yawe y’ubuzima.
1,551 total views, 1 views today