Nyagatare : Imyuvire iri hasi ya bamwe mu byabyeyi intandaro y’abana guta ishuri

Bamwe  mu babyeyi batuye mu karere ka nyagatare  mu murenge wa Gatunda na Rukomo mu ntara y’iburasirazuba bavuga ko kutagira amikoro ahagije  ari bimwe mu  bitera abana babo kuva mu ishuri. Ubuyozi bw’akarere  bwo bukavugako umubyeyi adakwiriye gukura umwana mu ishuri kubera amikoro kuko iyo yegereye ubuyobozi ikibazo cye gikemuka.

Bamwe mu babyeyi bavugako abana babo badakomeza amashuri kuko Babura  bimwe mubisabwa kugirango umwana ajye ku ishuri kandi ko nabo batishimira kubabona babari  iruhande.

Mukangendo korotirada umwe bubafite abana bacikishirije  amashuri yagize ati”kuba abana banjye baravuye mu ishuri nuko ndi umukene nabuze ubushobozi bwo kubabonera ibyo bakeneye kuberako ubu papa wabo yabantanye ubu akaba arinjye ubasha ku bitaho njyenyine ngerageza kujya guca inshuro ngo mbabonere ikibatunga”Yakomeje agira ati”nkubu namuburiye amakaye n’amakaramu ndetse n’imyambaro  y’ishuri.

Ku ruhande rw’abana nabo bavugako  impamvu batajya ku ishuri ari uko babuze imyambaro y’ishuri hamwe ni bikoresho nkenerwa  byibanze bitewe nuko ababyeyi ntabushozi bafite bwo kubibabonera.

Nzabonimpa julienne w’imyaka cumi nirindwi  utuye mu murenge wa rukomo mu kagari ka rurenge yasanzwe ahingana n’umubyeyi we yagize ati “njye narangije primaire njyiye kujya muri siniya ya mbere nuko mbura uniforme hamwe n’amakayi y’ishuri ndetse n’amafaranga yagahimbazamusyi.

Uwimana serafine wimyaka cumi nitanu y’amavuko we yagaragajeko amakimbirane y’ababyeyi ari yo yatumye arivamo.yagize ati” navuye mu ishuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri ndetse n’ ababyeyi banjye batumvikanaga bahora barwana  byageze aho papa asiga mama wenyine nuko mama abura ubushozi bwo kumfasha ngo nkomeze amashuri.”

Kuruhande rw’ubuyozi bwa ka karere bwo buvugako  urebye  ababyeyi bagifite imyumvire ikirihasi yo kuba batajya begera ubuyozi bw’ishuri ngo babagezeho icyo kibazo ubundi babiganireho ariko abana bakomeze amashuri.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere madame Murekatete Juliette yagize ati”twakoze ubukangurambaga tumenyesha ababyeyi ko aringombwa kujya kureba umuyobozi w’ishuri bakaganira  kukibazo bafite by’ibura umubyeyi akajya atanga igihe yajya abona ibyo asabwa mu bihe bitandukanye dore ko hari n’ababyei bagifite imyumvire yo ku bwira abana babo ko hari abatarize kandi babayeho neza bakaba bafite ubutunzi bwinshi”. Aha akomeza agira ati” tugiye gushyiramo ingufu mu gukomeza kumvisha ababyeyi ibyiza byo kwiga  no kumenya kwegera abayobozi bi bigo by’amashuri bakabafasha mu myigire y’abana babo

Ubuyobozi bwa ka karere  buvuga ko mu mwaka wa 2018 bari bafite abana bagera ku 12400 bataye amashuri.

Uwijuru Aimee Rosine

 1,151 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *