Gatsibo: Abayobozi mu nzego zitandukanye bakanguriye Abamotari baho kwirinda ibyaha

Abamotari bakorera mu karere ka Gatsibo bakanguriwe kwirinda ibyaha bifitanye isano n’imirimo bakora yo gutwara abagenzi kuri moto ndetse n’ibindi byaha muri rusange.

Ibi babisabwe ku wa gatatu tariki 25 z’uku kwezi mu nama bagiranye n’Abayobozi mu nzego zitandukanye yabereye mu kagari ka Kabarore, mu  murenge wa Kabarore yitabiriwe n’abakora iyi mirimo bagera ku 3 000.

Mu butumwa Umuyobozi w’aka karere, Gasana Richard yabagejejeho, yavuze ko  hari bamwe mu bakora iyi mirimo bajya bafatwa batwaye kuri moto urumogi cyangwa inzoga zitemewe mu Rwanda nka Chief Waragi, Zebra Waragi, Kitoko, Suzi, African Gin, Kanyanga n’izindi; abandi bagafatwa bahetse ababikwirakwiza .

Yabasabye kurangwa n’isuku; kandi bakirinda kwishora mu biyobyabwenge; igihe babonanye umugenzi ibiyobyabwenge, magendu ndetse n’ibindi bitemewe n’amategeko bakabimenyesha Abayobozi b’Inzego z’ibanze, cyangwa Polisi.

Yababwiye ati,”Iyi mirimo ibatunze ikanabatungira imiryango muyikora nta nkomyi kubera ko U Rwanda rufite umutekano usesuye. Murasabwa gufatanya gukumira icyawuhungabanya; kandi igihe mubonanye umugenzi, ndetse n’undi wese ibintu bitemewe n’amategeko mugomba kubimenyesha vuba inzego z’umutekano.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo, Chief Inspector of Police (CIP) John Muhirwa yabwiye abo bamotari ko bamwe mu bakora iyi mirimo yo gutwara abagenzi kuri moto bagira uruhare mu bujura bwa moto; ndetse ko bamwe muri bo batunda ibiyobyabwenge; abandi bagaheka kuri moto ababifite kandi babizi; abagira inama yo kubyirinda.

Yababwiye ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; anabasaba kubyirinda agira ati,”Umuntu uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge arafungwa; kandi agacibwa

ihazabu. Bigenda bigaragara ko abakora ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina, gusambanya abana n’ibindi byaha bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge. Murasabwa kubyirinda niba mushaka kugira ahazaza heza.”

CIP Muhirwa yasabye kandi abakora iyi mirimo kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka; ababwira ko kwica amategeko y’umuhanda ari ugushyira mu kaga ubuzima bwabo, ndetse n’ubw’abandi bakoresha inzira nyabagendwa.

Yabibukije ko bagomba guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’Umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha; kandi ko bakwiriye kwambara umwambaro ubaranga igihe cyose bari gukora iyi mirimo yo gutwara abagenzi; bakaba na none bategetswe kwambara ingofero yabugenewe; kandi bagahagurutsa moto bamaze kugenzura ko umugenzi ayambaye neza.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel   yabwiye bagenzi be ati,”Ntitugomba gutwarwa umutima n’amafaranga ngo twibagirwe ko umutekano usesuye dufite mu gihugu cyacu ari wo utuma dukora nta nkomyi iyi mirimo .Tugomba kugira uruhare mu kuwusigasira twirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi dutanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira icyahungabanya umutekano.”

Yasabye Abamotari bari aho guhwiturana no kugirana inama igihe hagize Umunyamurwango w’Ishyirahamwe ryabo urenze ku mategeko ngengamikorere.

Ngarambe yijeje Abayobozi bari aho ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha; byaba ibifitanye isano n’imirimo bakora; ndetse n’ibindi byaha muri rusange.

 3,296 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *