Kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge: Polisi yahaye impanuro abanyeshuri bo muri Musanze na Rwamagana

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga mu bigo by’amashuri ikangurira urubyiruko rukiri mu mashuri kwirinda ibyobyabwenge n’ibindi byaha.

Ni muri urwo rwego ku itariki ya 17 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri mu turere twa Musanze na Rwamagana.

Mu karere ka Musanze ibiganiro bigamije gukangurira abanyeshuri kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Gitinda, bihuza abanyeshuri 594 n’abarimu babo 16; Polisi ikaba yari ihagarariwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa byayo  n’izindi nzego (DCLO) mu karere ka Musanze, Chief Insepctor of Police(CIP) Viateur Ntiyamira ari na we watanze ibiganiro.

CIP Ntiyamira yasabye aba banyeshuri kwirinda kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu karere ka Musanze biturutse mu bihugu by’abaturanyi birimo Kanyanga, urumogi n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda.

Yagize,”Muri kano karere hakunze kugaragara inzoga n’ibindi biyobyabwenge biva mu bihugu by’abaturanyi, mugomba kubyirinda mu rwego rwo kurinda ubuzima bwanyu kugira ngo munashobore kwiga neza.”

Yakomeje abagaragariza ko nta cyiza cyo kunywa ibiyobyabwenge usibye kubangiriza ubuzima bakaba batakaza amasomo yabo bakiri bato ndetse bikaba byabaviramo gufungwa.

CIP Ntiyamira yakomeje akangurira aba banyeshuri kwirinda no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, abagaragariza ko hari bamwe mu banyeshuri bahagarika amashuri kubera ko batewe inda.

Yagize ati,”Uburyo bwo kwirinda ziriya nda ni ukubanza mukirinda utuntu abasore n’abagabo babashukisha bikabaviramo guterwa inda. Muzajye munyurwa n’uko mubayeho.”

Yakomeje asaba aba banyeshuri kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Gitinda bishimiye ibiganiro bahawe biyemeza kujya baganirira mu matsinda yo kurwanya ibyaha (Anti-Crime Clubs) bahuriyemo mu kigo cyabo.

CIP Ntiyamira yabijeje kuzababa hafi igihe cyose bamukenyeho inama. Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abanyeshuri  594 n’abarimu babo 16.

Ibiganiro nk’ibi byanatangiwe mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakariro no mu rwunge rw’amashuri rwa Bihembe byo mu karere ka Rwamagana, byitabirwa n’abanyeshuri  barenga 1 240 n’abarezi babo.

Muri ibi bigo byo muri Rwamagana, ibiganiro byatanzwe na Inspector of Police (IP) Goretti Uwimana; akaba ashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (DCLO) mu karere ka Rwamagana.

biserukajeadamour@gmail.com

 1,791 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *