Rulindo: Abakora irondo ry’umwuga bahuguwe uko barushaho gucunga umutekano

Abaturage bo mu kagari ka Kirenge umurenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo kuri uyu wa 01 Ukwakira baganirijwe uko bagira uruhare mu kwicungira umutekano binyuze mu gukora amarondo mu midugudu batuyemo.

Abakora irondo ry’umwuga muri uyu murenge bagera kuri 70 nibo bahawe ibi biganiro n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo Chief Inspector of Police (CIP) Laurent Rafiki ari kumwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusiga Uwamahoro Telesphore.

CIP Rafiki yabwiye abaturage ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bityo kuwusigasira bikwiye kuba ibya buri wese.

Yagize ati” Ibikorwa remezo birimo amashuri amavuriro, imihanda byose bigerwaho kuko Igihugu gifite umutekano buri wese akwiye kumva ko afite uruhare mu ku wucunga atanga amakuru kugishobora ku wuhungabanya.’’

CIP Rafiki yasabye abakora irondo mu tugari dukora ku muhanda wa kaburimbo uva Musanze werekeza mu mujyi wa Kigali guca ubujura bugaragara mu muhanda aho mu masaha ya nijoro hari aburira imodoka zigenda bagapakurura imwe mu mitwaro ziba zipakiye.

CIP Rafiki asoza asaba abakora irondo gukora kinyamwuga bihesha agaciro

Yagize ati”Umuntu ushinzwe umutekano aba ari imboni y’abaturage, ntagomba kugaragara mu ngeso mbi zirimo ubujura ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi mu rwego rwo kwirinda ko abo arinda bamukuraho ikizere ndetse no kwirinda guhesha isura mbi umwuga akora.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusiga yasabye abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, kwibumbira mu makoperative kuko bizabageza ku mibereho myiza n’iterambere Igihugu cyifuza.

Uyu muyobozi asoza asaba abaturage kwitandukanya n’ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko biri ku isonga mu bitera ibyaha birimo amakimbirane yo mu miryango, gukubita no gukomeretsa gufata kungufu n’ibindi..

Abakora irondo ry’umwuga mu tugari dutandukanye tw’umurenge wa Rusiga bahawe ibi biganiro bagaragaje ko bungutse byinshi bizabafasha gukora kinyamwuga batabara abaturage uko bikwiye aho binaniranye bakiyambaza inzego z’umutekano.

 1,397 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *