Musanze :Ubwandu bw’agakoko gatera Sida buri ku kigero cya 0,9%.
Ibi byatangajwe na Dr Hirwa Aimé , umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Ruhengeri ari kumwe na Musabyimana Francois ushinzwe imicungire y’abakozi n’ubutegetsi mu karere ka Musanze mu kiganiro n’abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ABASIRWA, mu rwego rwo gukora ubuvugizi mu kwirinda agakoko gatera Sida.
Kubera ko umujyi wa Musanze , ukura buri munsi kuko ari umujyi w’ubukerarugendo, abantu bawuzamo ni benshi.Kubera ko abantu barya, bakanywa bagakenera indaya , abaturage bakanguriwe kwirinda SIDA.
Mu rugendo abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ABASIRWA, bakoreye mu Karere ka MUSANZE , basuye ibitaro bya Ruhengeri baherekejwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze.Nyuma uruzinduko rusozwa n’ikiganiro n’abakora umwuga w’uburaya.
Dr Hirwa Aimé, Umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Musanze yabwiye abanyamakuru ko bashyizeho gahunda nziza yo korohereza abaza ku bitaro gufata imiti igabanya agakoko gatera Sida
Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko abakora uburaya mu karere ka Musanze muri rusange bagera kuri 316, abamaze kwandura Virusi itera Sida ni 85. Bavuga ko kuba muri bo abenshi ari bazima ngo bibongerera imbaraga zo gukomeza kwirinda ubwandu bushya bakoresha agakingirizo.
Naho abakora umwuga w’uburaya muri ako Karere batangaje ko ubwabo bamaze kuba benshi, ariko bamwe muri bo bifuza kubuvamo ngo bakazitirwa n’ubukene. Ngo indaya zimwe zikorera mu bwihisho kuri telefoni, izindi zikabikora ku mugaragaro .Ariko ngo kubera ko ziziranye ziriyegeranya zigahurira mu ishyirahamwe.
Uhagarariye iryo shyirahamwe, yatangarije abanyamakuru ko umubare w’abakora uburaya ugenda wiyongera. Cyakora ngo bifuza ko ubuyobozi bw’Akarere kaMusanze bwareka kubaha inoti ya bitanu( 5.000 frws) mu gihe batumiwe mu nama ahubwo bukabafasha kubaha igishoro cy’amafaranga bakabasha kwihangira imirimo, bagasohoka mu buraya.
Bamwe muri abo bagore bakora umwuga w’uburaya bavuga ko kugira ngo babireke bitoroshye.
Umwe ati “ Ntabwo dukora uburaya kuko tubukunze, ahubwo tubikora dushaka imibereho kubera ubukene,nta kiza kiba muri uy’umwuga kuko harimo benshi bakuramo ubwandu bwa SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko , aba bagore bakora umwuga w’uburaya bibumbiye muri koperative, nkuko byabyivugira kandi ko buyizi kandi ko bakunze kuyifashisha mu gihe cy’inama yo gukangurira bagenzi babo kuva mu buraya.
Musabyimana Francois, ushinzwe imicungire y’abakozi n’ubutegetsi mu karere ka Musanze avuga ko ikibazo bakizi ko hari indaya nyinshi, ariko ngo hari imishinga nterankunga bari gukorana nayo izabigisha imyuga itandukanye bigatuma biteza imbere bakava mu buraya.
Uwitonze Captone
2,035 total views, 1 views today