Amateka y’urutare rwa Kamegeri na Ndaba

Urutare rwa Kamegeri

Kamegeri yari umutware ku ngoma ya Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura yatwikiwe kuri uru rutare nyuma y’aho asabiye ko abari bagize nabi barujugunywa ho rumaze gucanirwa. Ruherereye mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango munsi y’umuhanda hagati y’umugi wa Ruhango n’ahahoze ibiro bya Komini Kigoma.

Uyu mwami yari azwiho ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami. Ibyo byatumyebamuhimba igisingizo bamwita “Rugabishabirenge”. Azwiho no kuba umucamanza utabera kandi wangaga ibihano bidakwiye umuntu.

Umunsi umwe, Gisanura yabajije abatware be igihano gisumba ibindi, buri wese agenda avuga icye. Umwami asanze bikabije, buri wese amuhanisha icyo yagiye avuga. Nguko uko umwe wari watahuye ko igihano cyiza ari ugusambura inzu ziri hafi, bagacaniriza urutare iyo sakamburiro kugeza aho urutare rutukura, noneho umugome bakarumushyiraho agashirira. Ibyo byahimbwe n’umutware witwaga Kamegeri. Umwami yasanze nta muntu mubi (w’umugome) kurusha Kamegeri. Nuko aca iteka ko uwo Kamegeri bamuhanisha icyo gihano kibi yahimbiye abandi. Noneho baramuboha bamujugunya ari muzima ku rutare bacaniriye rwatukuye.

Urutare rwa Ndaba

Urutare rumanukaho amazi rwa Ndaba, ruri ku muhanda Muhanga– Karongi rukaba ruri ku birometero makumyabiri (20 km), uvuye mu Mujyi wa Karongi uza i Muhanga, bavuga ko ngo rwitiriwe umugabo Ndaba wazize gukunda ubuki.
Abaturage baturiye urwo rutare barimo n’abajya bacurangira abakerarugendo bahatemberera baje kureba ubwiza nyaburanga bwarwo, batangarije ikinyamkuru Izuba Rirashe ku wa 02 Nzeli 2012, urwo rutare rwa metero ijana (100m) z’ubujyakuzimu rufitanye isano n’izina ry’umugabo witwaga (…)

Urutare rumanukaho amazi rwa Ndaba, ruri ku muhanda Muhanga– Karongi rukaba ruri ku birometero makumyabiri (20 km), uvuye mu Mujyi wa Karongi uza i Muhanga, bavuga ko ngo rwitiriwe umugabo Ndaba wazize gukunda ubuki.

Abaturage baturiye urwo rutare barimo n’abajya bacurangira abakerarugendo bahatemberera baje kureba ubwiza nyaburanga bwarwo, batangarije ikinyamkuru Izuba Rirashe ku wa 02 Nzeli 2012, urwo rutare rwa metero ijana (100m) z’ubujyakuzimu rufitanye isano n’izina ry’umugabo witwaga Ndaba.

Umusaza Sekamana ukeka ko yaba afite imyaka 84 yavuze ko Ndaba ari izina ry’umuntu ryitiriwe urwo rutare ubwo uwo mugabo yajyanaga n’abagenzi be guhakura ubuki bwabaga mu mwobo wari mu cyeragati cy’urwo rutare, maze mbere yo guhakura ubwo buki bamuzirika umugozi muremure mu nda baramumanura bawufashe ageze aho ubuki bwari buri atangira guhakura, ariko agahakura yirira, bagenzi be bati:” Ese Ndaba ibyo guhakura bigeze he?”

Ndaba na we ati : “Ntimugire ikibazo ndi guhakura ndabazanira ubuki”.

Ndaba akomeza guhakura ubuki yirira, abo hejuru bamaze kurambirwa ubwo na Ndaba yari amaze guhaga, bati :”ese Ndaba uratuzanira ku buki cyangwa”? Ndaba ati: “Reka da! Ubuki nabuhebye, barungurutse Ndaba basanga ari gukomba intoki yahaze ubuki, baba barekuye umugozi Ndaba aramanuka no hasi ngo po!

Ibyo Sekamana yabivugaga nk’inararibonye ni nabyo umwana witwa Samweli ucuranga iningiri (Igicurangisho gakondo cya muzika), yacuranze mu njyana ye y’iningiri.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyamubajije niba yarabyize mu ishuri, yavuze ko ari ibyo agenda yumvana abasheshakanguhe abana nabo.

Abaganiriye n’iki kinyamakuru basoje bavuga ko Ndaba yazize inda mbi no kutuzuza inama yari yagiranye na bagenzi be.

Muri abo bose nta wari uzi imyaka Ndaba yapfuye afite, gusa urwo rutare rumaze igihe kitari gito ruzwi ndetse runasurwa na ba mukerarugendo batandukanye.

 

 3,546 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *