Kaminuza Ya UTB Igiye Kumurika Ubushakashatsi Bwafasha Gukemura Ibibazo Byugarije Isi
Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) igiye ku murika ibyavuye mu bushakashatsi yakoze buvugwaho kuba bwafasha mu gukemura ibibazo byugarije isi.
Buzamurikirwa mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri, kuva tariki 24 kugeza kuri 25 Ukwakira 2018, izahuriza hamwe abashakashatsi n’inzego zifata ibyemezo kuva kuri uyu wa kane.
Nyuma y’uko gahunda y’intego z’ikinyagihumbi igeze ku musozo mu 2015, umuryango w’abibumbye washyizeho gahunda y’iterambere rirambye, inzego zose zihabwa umukoro wo kugira icyo zikora kugira ngo izo ntego zizagerweho.
Aha ngo niho Kaminuza ya UTB ifatanyije n’abashakashatsi ba JRIIE (Journal of Research Innovationand Implications in Education) bahereye bakora ubushakashatsi ngo batange umusanzu wa bo kuri iki kibazo, nk’uko bivugwa na Prof Dr. Tombola Gusatave ashinzwe amasomo muri UTB.
Ati “Kaminuza zigenda zireba uko zatanga ibisubizo kuri gahunda y’intego z’iterambere rirambye. Twarebye ku ntego ya kane y’ireme ry’uburezi muri ubu bushakashatsi kuko ibibazo byose, byaba ibiribwa, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, imiyoborere, iyo ireme ry’uburezi rimeze neza birakemuka”
Abashakashatsi bo hirya no hino ku isi bagaragaza ko isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye birimo n’imihindagurikire y’ikirere, bishobora gukoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’iterambere rirambye.
Gusa za leta z’ibihugu bimwe byiganjemo ibyateye imbere ntizikozwa ibisubizo bitangwa n’abashakashatsi mu guhangana n’ibyo bibazo, cyane cyane ku birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Paris yasinywe mu mwaka wa 2015, asaba ibihugu kugabanya ibyuka bihumanya byoherezwa mu kirere.
N’ubwo za leta zimwe zirengagiza nkana ibisubizo bitangwa n’abashakashatsi kuri iki kibazo n’ibindi byugarije isi muri rusange, Dr. Kabera Callixte wungirije ku buyobozi bwa UTB avuga ko bidaca intege abashakashatsi kuko baba bakoze akazi ka bo.
Agira ati “Twebwe nk’abashakashatsi twerekana ibikwiye gukorwa, abafata ibyemezo na bo bafite uruhare rwa bo mu gufata mu byagaragajwe n’ubushakashatsi ibishobora gufasha abaturage.
Ni uruhare rw’abantu bose, abayobora abihugu, abayobora imiryango itegamiye kuri za leta ndetse n’abashakashatsi gusenyera umugozi umwe bagamije kurengera umuturage”
Ubuyobozi bwa UTB buvuga ko inzego zifata ibyemezo zihaye agaciro ubu bushakashatsi byatanga umusanzu ukomeye mu guhangana n’ibibazo isi iri guhura na byo.
Inama izamurikirwamo ubu bushakashatsi ije ikurikira indi yari yabereye Arusha muri Tanzania mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka, abashakashatsi 11 bo muri kaminuza zitandukanye bakaba barayimurikiyemo ubushakashatsi bugera kuri 16, bwamurikiwe abayitabiriye bo hirya no hino ku isi.
muburezi.com/0785637480
1,361 total views, 1 views today