SPF ( Seed potato fund ltd ) ni ikigega kigamije gukemura ikibazo byo gutubura imbuto nziza y’ibirayi mu bahinzi.

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bishimira ibyiza  ikigega SPF ( Seed potato fund ltd) kimaze kubagezaho   kuko  gifite  abagoronome bagera  mu turere twinshi  tw’u Rwanda tweramo ibirayi. Bakagenda bakorana n’abatubuzi umunsi ku wundi , ibyo bikaba byaratumye umusaruro w’imbuto z’ibirayi wiyongera .

Karegeya Apollinaire aragira ati :‘’Mu rwego rwo gutubura imbuto tugeze ku ikoranabuhanga ryo hejuru.muri make ikibazo cy’ibura ry’imbuto twqragikemuye .Ugereranije nuko  imbuto yari ntayo kuko twajyaga kuzikura hanze ariko ubu imbuto itangiye kuboneka.”

Amwe mu mafoto agaragaza ibikorwa by’ikigega SPF( Photo:Karegeya)

Apolinaire Karegeya yabwiye ikinyamakuru Gasabo, ko ikigega SPF kigeze ku ntera ishimishije cyane kuko kigeze ku rwego rwo gutubura imbuto z’ibirayi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati:”Abavuga ko twaba dukora nabi ni ba ntamunoza , inzego zose zifite ubuhinzi mu nshingano zabo zaradusuye.Ari MINAGRI, RAB n’izindi nzego za leta baradusuye kandi bose basanze dukora neza.Badushimira ibikorwa byo kwegereza abahinzi b’ibirayi imbuto zijyanye n’igihe cyane cyane ko ikigega SPF gikorana n’amakoperative menshi ahinga ibirayi.’

Uwitonze Captone

 814 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *