Iburasirazuba :Guverineri Mufurukye yasabye abatuye Gatsibo ubufatanye mu gukumira ibyaha

Umuyobozi w’ Intara y’ Iburasirazuba Fred Mufurukye yasabye abaturage b’Akarere ka Gatsibo kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, bitabira gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ukwakira 2018, mu nama yabereye mu murenge wa Remera, iyobowe n’Umuyobozi w’Intara y’ Iburasirazuba Fred Mufurukye. Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba Maj Gen Mubarak Muganga ndetse na Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Sindayiheba Kayijuka uyobora Polisi muri iyi Ntara.

Ni ibiganiro byahawe abaturage basaga  2000 aho byibanze ku gushishikariza abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu kajagari kuko buri mu bikorwa bihungabanya umutekano bikanahitana ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Fred Mufurukye yasabye abaturage kunoza ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye bibumbira mu makoperative.

Yagize ati “ Ubucukuzi bukozwe kinyamwuga buteza imbere ubukora ndetse n’Igihugu muri rusange , buri wese akwiye guharanira gutera imbere ahesha agaciro umwuga akora.”

Guverineri Mufurukye yabwiye abakora ubu bucukuzi  ko gukoresha abana mu birombe ari ihohoterwa  kuko bituma umwana avutswa amahirwe yo kwiga kandi ariho ubuzima bw’ejo hazaza bushingiye. Asaba abaturage gutanga amakuru kuwo ariwe wese ukoresha abana imirimo ivunanye.

Guverineri Mufurukye yasoje asaba abayobozi kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kubasobanurira gahunda za Leta ndetse no gukemura ibibazo bafite binyuze mu Nteko z’abaturage.

Yagize ati “Mukwiye kurushaho kwegera abo mukorera, ibi bizatuma barushaho gusobanukirwa neza gahunda za Leta zigamije iterambere ndetse bimwe mu bibazo bafite bikemukire mu Nteko zabo  ibindi bihabwe umurongo.”

Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Kayijuka uyobora Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza  mu bikorwa byo gukumira ibyaha.

ACP Kayijuka yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano binyuze mu marondo kuko bizafasha mu kurwanya abitwikira ijoro bagakora ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura ndetse n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

gasabo.net

 1,311 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *