Umuhungu wa Rubangura ari mu maboko y’ubutabera

Rubangura Denis, umuhungu wa Rubangura Vedaste amaze  hafi icyumweru mu maboko y’ubutabera.Akaba ari gukurikiranwa na pariki nkuko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB Modeste Mbabazi.

Biravugwa ko Denis Rubangura yaba afungiwe ikibazo cy’imitungo ya se atavugaho rumwe na  mukase wabo  Kayitesi Immaculée , cyane cyane ubutunzi buva mu igorofa izwi nko kwa Rubangura hariya mu mujyi rwagati.

Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga kuri RC0211/14/TB/NYRGA, maze kuwa 15/01/2015, urwo Rukiko rwemeza ko rudafite ububasha bwo kuburanisha urubanza rurwohereza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

             Rubangura Denis ( P/net)

 

Kuwa 11/04/2015, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rufite ububasha, rutegeka ko Urukiko rw’Ibaze rwa Nyarugunga ruburanisha mu mizi urubanza RC0221/14/TB/NYRGA.  Kuwa 02/10/2015, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwemeje ko ikirego cya Rubangura Deny gifite ishingiro kuri bimwe, ariko Rubangura Dény ntiyishimira imikirize y’urubanza arujuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

 

Icyo gihe mu  kujurira Rubangura Dény yasobanuye ko , mu kugabanya RUBANGURA KAYITESI Immaculée na RUBANGURA Dénys no kwemeza ko RUBANGURA KAYITESI Immacumée ahagarariye Sccession RUBANGURA Védaste yaciye urubanza ku kitararegewe (Ultra petita). Rubangura Dénys asobanura kandi ko umucamanza yivuguruje yemeza ko ibibanza n° 355 na 356 byandikwa kuri RUBANGURA KAYITESI Immaculée 100% kandi yari yemeje ko ikibanza n° 1010 gikomatanya n° 355 na 356 kigabanywa RUBANGURA KAYITESI Immaculée na Succession RUBANGURA Védaste 50%/50%.

 

Ubusanzwe aba bana bavuga ko mbere y’uko Rubangura yitaba Imana yasize irage rigabanya imitungo abana n’ababyeyi bakomokaho. Ababyeyi babo bahawe inzu z’amagorofa hanyuma undi mutungo rusange wegurirwa abana be uko ari 10 ariko bakazawugabana mu bwumvikane umuto amaze gukura.

Ibi ariko ngo siko byagenze kuko umugore w’isezerano nyuma yashatse gutwara n’umutungo rusange w’abana. Nyuma y’uko bagannye inkiko zitandukanye zemeje ko irage ryasizwe na RUBANGURA Vedaste ariryo rigomba gukurikizwa mw’izungura rye.

Muri Mutarama 2017, Ikigo cy’Ubutaka cyatangiye kurangiza urubanza ku mitungo itimukanwa cyandika abazungura ba RUBANGURA Vedaste ku mitungo 28 itimukanwa iherereye mu turere dutandukanye mu Rwanda, buri muzungura yandikwaho umugabane wa 10%. Aba bana ariko bavuga ko  mu buryo butunguranye muri Kamena 2017, Ikigo cy’Ubutaka cyaje guhindura ibyangombwa cyandika 5% ku bazungura na 50% kuri Kayitesi Immaculee nyamara nta rundi rubanza ruvuguruza urubanza rurangizwa rwabayeho.

Rubangura Denis ukuriye abandi bana avuga ko ikibazo cyatewe n’icyo yita uguhuzagurika kw’Ikigo cy’Ubutaka, aho usanga abakora kuri dosiye imwe bahindagurika buri kanya kandi batayumva kimwe, ndetse bikagera aho bamwe bazanamo amarangamutima no kubogamira umwe mu baburanyi, bashaka kumuhesha ibyo ataboneye mu rukiko.

Kubera iyo mikorere yita ko idahwitse, avuga ko byarangiye ikigo gisibye ibyangombwa by’ubutaka byari byakozwe muri Mutarama 2017 maze muri Kamena 2017 gisohora ibindi byemezo binyuranye n’ibyemezo by’Urukiko rwaciye urwo rubanza, rukanarusobanura mu rundi rubanza, rukaza no kwemeza ko nta n’impaka zirimo mu kindi cyemezo.

Madamu Kayitesi Immaculee kandi anashinjwa na bamwe  mu bana  kutabishyurira amashuri nk’uko irage ribumutegeka, mbere byigeze kuvugwa ko Rubangura Kelly na  Rubangura Teta batishyuriwe amashuri none ngo Denis Rubangura yaba azira adufaranga twa se yitije ngo yishyurire abana be.

Uwitonze Captone

 

 

 3,156 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *