Bamwe mu baturage baturiye inyubako ya Convention Center baratabaza leta ngo ibarinde icyondo n’ivumbi

Umwaka ushize , ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko guhera muri Gashyantare 2017 kugeza muri Nzeri 2019 bugiye  kuvugurura imwe mu mihanda itandukanye iwugize ndetse no guhanga imishya ku nkunga ya Banki yo mu Bushinwa  yitwa China Exim Bank.

Byatangajwe ko imihanda iri muri iyi gahunda,  irimo uva kuri Rond Point yo mu mujyi -Muhima-Nyabugogo-Gatsata, ikiraro cya Nyabugogo; Rwandex-Sonatubes-Prince House, Yamaha-Downtown; Kanogo-Rwandex, Kagugu- Batsinda-Nyacyonga n’ikiraro cya Nyacyonga; Nyamirambo-Rebero-Nyanza; Nyacyonga-Gitikinyoni; Cyumbati-Gikondo, Kimisange-Cyumbati-Nyamirambo n’imihanda ya Kimihurura.Imwe muri iyi mihanda ikaba yararangiye indi ikaba itaratangira kubakwa.

Nubwo Umujyi wa Kigali, watangiye kubaka iyo mihanda, bamwe mu baturage baturiye inyubako ya Convention center, bibaza igihe imihanda iyikikije ahareba mu Rugando izatunganyirizwa kubera ko,  iyi nyubako iri ku Kimihurura muri Kigali yagenewe iserukiramuco n’imyidagaduro, inama ikaba na hoteli,usanga bamwe mu bashyitsi bayijemo iyo basanze parking yuzuye baparika hanze yayo aho mu Rugango.

Kubera ko iyo mihanda idatunganyije, usanga igihe cy’izuba ari ivumbi nk’iryo muri Sahara, haba mu gihe cy’imvura  igahinduka nk’ibirombo by’umucanga nk’uko mubyirebera ku mafoto.

 

 

Ubwo  twanyarukiragayo , bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rugando, Akarere ka Gasabo badutangarije ko,  bijejwe gukorerwa imihanda yegereye convetion, no kubakirwa ishuri ryagenewe imyuga TVT ariko amaso yaheze mu kirere.Nkuko mu byiboneye wagirango iyi mihanda si, iyo  mu mujyi wa Kigari kandi hegereye inzu y’akataraboneka ku buryo abaturage basanga bisebeje iyo nzu.

Umwe mu baherwe twahasanze aparitse imodoka ya V8, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko atarazi ko iruhande rw’inyubako nk’iyi haboneka  uduhanda  nk’utu, dusa  nk’utwo mu Birere –Goma muri Congo –Kinshasa.Ati :”Ko mbona  hanyerera mu gihe cy’imvura ,  mu gihe izuba haba hameze gute ?.”

Abaturage begereye Convention Center bo, badutangarije ko  iryo vumbi n’icyo cyondo babimenyereye nka misa ya mbere ya padiri.Bati:”Twe twaramenyereye ariko hari igihe iyo  ivumbi  ryabaye ryinshi , twumva abashyitsi baje mu nama muri KCC,binuba , tukumva   bihesha isura mbi igihugu cyacu !  Ni modoka zabo usanga ari ibyondo cg ivumbi gusa. Iyi mihanda ikozwe  byaba ari inyungu zigihugu.”

 

Ku bijyanye n’ishuri rya TVT, iri shuri rigiye kumara hafi imyaka 4 ridakora ku mpamvu zitazwi.Bivugwa ko inkunga  ari umufatanyabikorwa w’Akarere (former Mufti SALEH Habimana).

 

Ngo ibyo Akarere kagombaga gukora karabirangije,  ibisigaye ni Saleh Habimana n’abaterankunga bagombaga kubirangiza.  Ikibabaje nuko Hashize imyaka hafi ine nkuko twabyanditse hejuru,  ibikorwa byarahagaze ndetse amazu yatangiye gusenyuka kandi ishuri rikenewe cyane kuko riri no mu butaka bwakabaye bukoreshwa ibindi bifitiye akamaro Igihugu.

 

Uwitonze Captone

 1,634 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *