Rubavu: Babiri bafatanwe udupfunyika dusaga 560 tw’urumogi

Iyamuremye Foustin w’imyaka 26 wo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi yafatanwe udupfunyika 540 tw’urumogi mugihe Ndungutse Eric  yafatiwe mu murenge wa Nyundo afite udupfunyika 22 tw’urumogi.

Bose bafashwe kuri uyu wa 30 Mata 2019, bafatirwa mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya ibiyobyabwenge nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko kugira ngo bariya basore bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage hahita hategurwa igikorwa cyo kubafata.

Yagize ati” Abaturage nibo batwihamagariye batubwira inzira zose bariya basore bari bunyuremo ndetse n’igihe bari buhanyurire,nibwo  twahise dutegura ibikorwa byo kubafata.”

CIP Gasasira yaboneyeho gushimira ubufatanye bw’abaturage mu kurwanya ibyaha,abakangurira gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.”

Ati”Abaturage turabashimira ko bamaze kumva neza ububi bw’ibiyobyabwenge,ubu nibo baduha amakuru natwe tugafata ababa babifite. Icyo dusaba abaturage  ni ugukomeza ubwo bufatanye kugira ngo ibiyobyabwenge bicike burundu.”

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe.

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo  n’urumogi. 

 3,104 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *