Bamwe mu bakristu barasaba ko DAEF Umuhoza Aurélie, yakwegura muri ADEPR

Mbere  yuko Past.Karangwa John afungwa   muri ADEPR, havugwaga ko  DAEF Umuhoza Aurélie,  atacanaga uwaka n’Umunyamabanga mukuru Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul .Bikavugwa ko yari yamukoreye raporo itukura akayohereza mu nzego amurega ko yaba  nibura arasesaguye  amafaranga menshi ya ADEPR.Ngo hari amafaranga yagiye amwaka  avuga ko agiye gukorwa imirimo runaka ariko ntibikorwe.None ubu niwe utungwa agatoki ko abangamiye imikorere ya ADEPR.

Niba  ngo hari itorero rivugwamo imiyoborere ishingiye ku nda ngo ni ADEPR, bamwe mu bakristu basengera muri iryo torero bavuga ko mu gihe abayobozi bakuru b’iryo torero bahembwa akayabo ka miriyoni zirenga ishatu ( 3.000.000 frws) ku kwezi, n’imodoka ya V8, yo kuvimviramo n’ibindi bigenerwa abayobozi nk’aba minisitiri cyangwa aba generali , hazakomeza gucumba umwuka mubi muri iryo torero.Kuko buri wese aba ashaka guhembwa ako kayabo n’ibindi byubahiro.

Umwe mu bapasitoro ati:”Umuti wo gukememura amakimbirane muri ADEPR, ni guhembwa make.Nonese ko uzi gusoma wese muri ADEPR, yigira umunyabwenge agasobanura bibiriya kurusha padiri wabyigiye imyaka n’imyaka .Yarangiza agahembwa izo miriyoni .Murumva ibyo byose bitazakomeza kuzana ishyari no gukurura wishyira.”

Ngo na RGB, si shyashya.Ngo  hihishemo indiri yo kugonganisha bamwe mu bapasitoro bo muri ADEPR, bagamije kubashakamo indonke.

Past.Joel ati:”Birababaje kumva hari bamwe mu bakozi ba RGB, bishoye mu bibazo bya ADEPR, aho kubikemura bakabigonganisha.Amategeko ya ADEPR, avuga uko umuntu yirukanwa muri ADEPR, cyangwa asubizwa ku mirimo arasobanutse  cyane ni urucabana.Ariko ukumva umuntu ati Karangwa John, asubire ku mirimo kandi ahembwe.Byaba byiza abantu nkaba batobera ADEPR, bashyikirijwe ubutabera hatitawe ku byo bakora ngo ni abayobozi.Nka buriya Kangwagye Justice akorera RGB, byaba byiza abajijwe  icyo ashaka muri ADEPR .Ni akazi cyangwa ni inda ye .Benshi mu bapasitoro bo muri ADEPR, tubona ariwe utezamo umwuka mubi,avuga ngo arabagira inama.Kandi twumvise ko ngo hari abamutera akantu….Bishoboke ko mu minsi itaha tuzandikira perezida wa republika tumubwira akarengane Kangwagye akomeje gutera muri ADEPR.Uretse nawe bivugwa ko muri RGB, hihishemo indiri y’abashaka indonke muri ADEPR.Niba aribyo bise imiyoborere myiza byaradushobeye.”

Kuba muri ADEPR, haracicemo ibice 2 bitavuga rumwe bica marenga ko komite iri hafi kweguzwa.

Past .Froduwaridi Karamuka ati:”Iriya komite iveho hajyeho indi, ikijyaho twerekanye koitaizakemura ibibazo .None byigaragaje.Niba Karangwa John atavuga rumwe na Karuranga Efrem, baracyakora iki mu biro.Batahe bajye kureba ibindi bakora bihwanye n’ubushobozi bwabo.”

Bamwe mu bakozi ba ADPR, bavuga ko komite yakwegura uhereye kuri Karangwa na Aurelie, cyane ko aribo batumva neza amategeko agenga ADEPR, kandi ari nabo bagize uruhare ngo ajyeho ubwo bafungishaga na Sibomana na Tom Rwagasana.

Umwe ati:”Itegeko riri kubangamira Karangwa John, niwe ubwe waryisinyiye kugirango rikubite rugondihene Sibomana , Rwagasana , Mutuyemariya na Salton.None niwe,rihitanye w’Allah?Wagirango ntibigeze basoma ibya Morudekayi cyangwa ibya wa mugabo w’I Kigoma hariya mu Ruhango Kamegeri .”

Undi ati:”Birababaje kwicisha inzara abakozi wanga kubahemba ngo utsimbaraye kuri Karangwa .Uriya mugore Aurelie Umuhoza , wagirango ntazi icyamuzanye muri ADEPR, mu gihe abakozi bari batinze guhembwa yavugaga ko , niba SG Gatemberezi yanze guhagarara kuri Karangwa John, we azamuhagarara hejuru ndetse akamurambararaho.Hano twese , twibajije ikihishe inyuma y’iyo mvugo biradushoborera.Amuramabararaho se ni umugabo we?Ko nta rugo ruhahira urundi amurambararaho mu ruhe rwego.Ko mu gihe Karangwa yari afunze nta kiro cy’umuceli cyangwa inusu y’igikomo yohereje kwa Karangwa ngo abana bice isari?Ni ukwerekana se ko ari umunyamafaranga ra!Cyane ko tuzi ko yari yarafashe ideni rya banki yubaka, kugeza aho banki imukata amande yanze guhembwa ngo atsimbaraye kuri Karangwa.Ariko umurengwe wica nk’inzara koko!Simuteze iminsi, ariko nkubwije ukuri ko uriya murengwe , uzashyira rimwe nk’igihu cya Nyantango-Birambo abahazi.Tukaba dusaba ko yakwegura  kimwe n’abandi bagaragaweho amakosa.”

Niba yararenzwe kugeza aho yumva ko umushahara wa miriyoni hafi eshatu ntacyo umubwiye , nave ku kazi abashaka guhembwa bikorere.Hari igihe azava ku kariya kazi ,yifuze no huhembwa ibihumbi Magana atatu ( 300.000 frws) abibure , yongere ajye muri yesu, Yesu…

Mu bihe byashize uyu mugore yakunze gutungwa agatoki ku mikorere ye idahwitse none yongeye gukoza agati mu ntozi.

Byavuzwe ko hari ikigega “CODA” (Community Development Agency) ,yarakigabiye mubyara we Kubwimana Laurient,, amugira umucungamari maze  inkunga zose zivuye hanze zikanyura mu maboko yabo, asigaye akaba ari yo ahabwa Itorero.None se, aya mafaranga yaba ariyo amutera umurengwe wo kwanga gusinyira abakozi ba ADEPR.

Ikindi yavuzweho kubangamiye iterambere ry’Itorero ngo ntawahabwa akazi k’ubutekenisiye batagirana isano cyangwa atamwemera.Ngibyo urabe wumva Mutima muke wo mu Rutiba.

 5,030 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *