Kampala City:Gen Muhoozi Kainerugaba yahanyuranye umucyo

Amakuru aturuka  Kampala  rwagati  mu mijyi  ya Kawempe, Nakawa, Lubaga and Makindye municipality ndetse no mu mujyi y’abaherwe nka Kololo, Nakasero, Naguru, Bugolobi, Ntinda na Mbuya ituwemo n’abayobozi bo hejuru n’abandi baherwe  binjiza amafaranga menshi  bose berekanaga ko bitabiriye isabukuru ya Muhoozi.

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ibirori by’isabukuru ye y’imyaka 48 y’amavuko byatanze akanyamuneza mu gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo yatangizaga isiganwa ku maguru ahitwa Kololo, nka kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bijyanye n’isabukuru ye, yavuze ko ibi birori biri mu gihugu hose.

Ati “ Ibirori byo kwizihiza isabukuru yanjye y’imyaka 48 byageze mu gihugu hose. Igihugu cyose kiranezerewe, nijoro i Bushenyi byari umunezero.”

Aho i Bushenyi yavugaga haraye habereye igitaramo cyahuruje imbaga ndetse hategerejwe ikindi kiri buze kubera ahitwa Lugogo.

Yakomeje agira ati “Ndashaka kubashimira mwese n’abaturage ba Uganda ku bufasha bwanyu. Ibi byose ni ku bwanyu. Ntimutita ku gihugu cyanyu, nta muntu uzabibakorera.”

Amagana y’abantu yitabiriye iryo siganwa rya kilometero 10.

Ibi birori bibaye mu gihe Muhoozi ari no kwishimira uruhare rwe mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda binyuze mu biganiro byabaye mu ngendo ze ebyiri. Yahuye na Perezida Kagame biza kurangira imipaka ifunguwe.

Twabibutsa ko n’ubwo  Kampala  muri iki cyumweru ikeye n’ubundi ni umujyi ubona wubatswe neza ufite inyubako  ndende zigezweho zizengurutswe n’icyaro kugeza  ku kiyaga cya Victoria.

Umujyi wa Kampala ni agace gakomeye ka metropolitani karimbishijwe n’ubusitani bwiza na parike zitanga oasisi y’amabara hagati y’imiterere y’umujyi ku batuye n’abashyitsi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *